Bayihanuye mu masegonda! FARDC yashatse kugaba igitero cyo mu kirere kuri M23 ariko ibyo yahabonye ni akaga

Mu gihe intambara hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya AFC/M23 ikomeje gukara, amakuru mashya aturuka mu misozi ya Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko drone ya FARDC yashatse kugaba igitero ariko ikaraswa n’abasirikare ba AFC/M23.

Amakuru atangwa n’abaturage n’abari hafi y’aho byabereye yemeza ko iyo drone yagerageje kurasa igisasu ku gace ka Mikenke — ahagenzurwa n’ingabo za Twirwaneho n’AFC/M23 — ariko igitero nticyagize icyo cyangiza gikomeye, nk’uko byemezwa n’ibanze by’iperereza rikiri gukorwa.

Umwe mu baturage yabivuze ati: “Drone yarashe ariko yafashe ubusa. Yarimaze iminsi izenguruka iki kirere cya Mikenke.”

Ahagabwe icyo gitero ni hafi y’ingo z’abaturage, ibintu byateje akajagari n’ubwoba bwinshi mu baturage, bamwe bakaba bahungiye mu bihuru nk’uko bimaze kumenyerwa igihe cyose indege zitagira abapilote za FARDC zigaragaye mu kirere cya Mulenge.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu mezi abiri ashize, ingabo za Congo zarashe ibisasu byinshi mu bice bya Minembwe, byiganjemo i Lundu, Kiziba, Gakangala no ku kibuga cy’indege cya Minembwe. Ibyo bisasu byahitanye ubuzima bwa bamwe, bisenya n’ibikorwaremezo birimo n’icyo kibuga cy’indege.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, FARDC yagaragaje impinduka mu buryo bwo kurwana, ikoresha cyane indege zitagira abapilote (drones) mu bitero bivuga ko bigamije kurwanya “imitwe yitwaje intwaro”.

Ariko ibyo bitero byagiye binengwa cyane n’abaturage ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, bavuga ko bigamije gutera ubwoba no guhungabanya abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Kivu y’Amajyepfo ati: “Iyo urebye aho ibisasu bigwa, ni hafi y’ingo z’abaturage cyangwa ibikorwa byabo by’ingenzi. Ntibiba bigamije gusa kurwanya inyeshyamba, ahubwo harimo no kubatoteza binyuze mu kubangamira ubuzima busanzwe bwabo.”

AFC/M23, imaze iminsi ushyirwa ku isonga mu kwirinda no kurengera abaturage bo mu misozi ya Mulenge, yatangaje ko yarashe iyo drone ya FARDC mbere y’uko igira icyo yangiza gikomeye.

Nubwo batarasohora itangazo ku mugaragaro, bamwe mu bagize M23 twaganiriye bavuga ko bakomeje kwitwara nk’ingabo zishinzwe kurengera abaturage mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwibasira abaturage b’inzirakarengane.

Ni mu gihe hari umusesenguzi mu bya Politiki wavuze ati: “AFC/M23 bigaragara ko isigaye ifite inkuba nayo! Muri make iyo umwanzi yinjiye mu matware yayo ihita imwivugana.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *