DJ Brianne ntiyaterwa ipfunwe ryo gusangiza abamukutikira ibisubizo by’ibipimo bye ku cyorezo cya SIDA – IFOTO

Umuvanzi w’umuziki w’umunyarwandakazi DJ Brianne ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo bigaragaza ko ataranduye icyorezo cya SIDA.

Nyuma yo kubona aya makuru meza, DJ Brianne yagaragaje ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yanditse amagambo yuzuye akanyamuneza ati:
“Ahwiiii Mana yanjye, sinzi aho ndibunywere muryerye, mutaraga, Mana we!”

Abakunzi be batangiye kumwoherereza ubutumwa bwo kumushimira no kumwifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Hari n’abamushimiye kuba ataciwe intege no gufata umwanzuro wo kwipimisha, bamusaba gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyago byatuma yandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yahise asaba abandi bakiri bato kutagira isoni zo kwipimisha ndetse no kwita ku buzima bwabo, agaragaza ko kumenya uko uhagaze ari intambwe ikomeye mu kwirinda indwara z’ibyorezo.

Iyi nkuru yatumye benshi bamwifuriza iterambere ryisumbuye mu mwuga we no mu buzima busanzwe. DJ Brianne yahindutse urugero rwiza ku rubyiruko, yerekana ko kwipimisha ari uburyo bwo kugira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *