Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace Room Ministries, nyuma yo kutubahiriza amategeko.
Nta yindi mpamvu yigeze isobanurwa nk’icyagendeweho mu guhagarika Grace Room Ministries, gusa amakuru atugeraho, ahamya ko byatewe n’uburyo yakoraga, byari bihabanye n’ibyo yemerewe gukora.
Ubusanzwe, mu itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere, hari ibyiciro bine bihabwa uburenganzira bwo gukora. Muri ibyo byiciro, itorero ni ryo risabwa ibintu byinshi birimo inyubako, imikono y’abantu 1000 n’ibindi.
Ikindi cyiciro ni icyitwa Minisiteriya cyangwa se ’Ministry’ ari na ho Grace Room ibarizwa. Minisiteriya iba ishamikiye ku nsengero ariko igakora ibikorwa by’iterambere.
Urugero ni nka ’Communaute Biblique au Rwanda’, minisiteriya ishamikiye ku madini atandukanye ariko inshingano zayo ni ukwigisha Bibiliya, ntabwo ari ugusenga.
N’izindi Minisiteriya zijyaho, itegeko rizisaba gutanga urusengero zishamikiyeho. Ziba zikora nk’ishami rishinzwe ibikorwa by’iterambere by’itorero. Ubirebye mu buzima busanzwe, ni nk’uko wagira Minisiteri, ukagira n’ikigo kiyishamikiyeho gishyira mu bikorwa ibyo ikora cyane biganisha ku iterambere.
Biravugwa ko ubwo Grace Room yasabaga ibyangombwa, yiyandikishije nka Minisiteriya, kandi uburenganzira ihabwa ntiharimo gusenga. Yo yabirenzeho itangira gukora ibikorwa by’amateraniro kandi atari byo yagenewe gukora.
Pasiteri Julienne Kabanda mu mategeko ntabwo ari mu nzego z’ubuyobozi bwa Grace Room Ministries. Ubuyobozi bw’iyi minisiteriya buhagarariwe na Kabanda Stanley, umugabo wa Pasiteri Julienne.
Uyu Kabanda Stanley afite itorero ryitwa Jubilee Revival Assembly. Mu gusaba ibyangombwa bya Grace Room, ni ryo ryari torero bigaragara ko ishamikiyeho.
Itegeko rihana ryihanukiriye abakora mu buryo butandukanye n’ibyo bari baremeye gukurikizwa. Icyo ni kimwe mu byabaye kuri Grace Room Ministries.
Grace Room Ministries yageze aho ibatiza
Ku wa 1 Gicurasi, abayoboke 500 ba Grace Room Ministies, babatirijwe mu mazi menshi mu gikorwa cyabereye kuri Tennis Club mu Rugunga. Uyu mubatizo usibye kuba warakozwe n’abantu batabifitiye uburenganzira, wanakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RGB ku wa 7 Werurwe 2025 yari yashyize hanze amabwiriza asaba amatorero ko abashaka kubatiza, bajya babikorera ahari insengero zabo, kugira ngo bikureho ibikorwa byari bisanzwe bikorwa by’aho abantu bajya kubatirizwa mu bishanga, mu migezi n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Inyigisho za Grace Room Ministries ntizivugwaho rumwe
Ku wa 9 Gicurasi 2025, ku rukuta twa Twitter rwa Grace Room Ministries, hashyizweho ubutumwa buvuga ko “ikiganza cy’Imana kiri gukiza ubwandu bw’agakoko gatera Sida”, ndetse bukomeza buvuga ko mu materaniro yo kuri uwo munsi hari ibindi bitangaza byakozwe.
Ubwo butumwa bukomeza kuvuga ko hari “igitangaza cy’umugore utarigeze akandagira mu ishuri na rimwe, ariko bitunguranye umwuka w’Imana umwigisha gusoma, kwandika n’ibindi”.
Hari amakuru avuga ko zimwe mu nyigisho zitangirwa muri Grace Room Ministries zihabanye n’ibyo leta yifuza ko byigishwa, kuko icyo ishaka mu madini ari ukwigisha abantu mu buryo bubafasha kwiteza imbere.