Iyi myaka yose yaba agiye kuyimara i Mageragere? Fatakumavuta yagejejwe mu rukiko, ubushinjacyaha bumusabira igifungo gikakaye cy’imyaka myinshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni urubanza rukomeje gukurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru, dore ko uyu mugabo azwiho kugira ibiganiro bikomeye bica kuri YouTube n’andi masaha y’itangazamakuru asanzwe. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, aho yitabye urukiko ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko.

Sengabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gukangisha, gusebanya, kubangamira umudendezo w’abandi, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’amagambo ashinjwa kuba arimo ivangura. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa bye binyujijwe mu biganiro akora bishobora guteza imvururu muri rubanda, bigateza ikibazo ku mutekano w’igihugu ndetse bikabangamira ituze rusange. Ibyaha byose aregwa ni ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ibyaha by’ikoranabuhanga no kurwanya urwango.

Ubwo yitabaga urukiko, Sengabo yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko ibiganiro bye bishingiye ku busesenguzi bw’ibibera mu gihugu n’isi muri rusange, kandi ko atari afite intego yo gusebanya cyangwa guteza imvururu. Yavuze ko aharanira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, bityo ko atagakwiye gufatwa nk’ukora ibyaha kuko avuze ibintu bitari byo kuri bamwe. Abunganizi be mu mategeko nabo basabye urukiko kuzita ku burenganzira bw’isanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Sengabo avuga bitari mu murongo w’ubwisanzure bw’itangazamakuru cyangwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ibikorwa byagambiriwe kandi bikozwe mu buryo buhubutse. Bwasabye ko urukiko rumuhanishiriza igifungo cy’imyaka icyenda (9) kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku muryango nyarwanda.

Urubanza rukaba ruzakomeza mu minsi iri imbere, aho hategerejwe ko urukiko ruzasuzuma impande zombi rukazatangaza umwanzuro warwo. Abakurikirana uru rubanza bavuga ko ruri mu manza zifite ingaruka nini ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *