Kazungu Claver yasezeye kuri Fine FM nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari ahamaze

Umunyamakuru Kazungu Claver, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino, yongeye gukora impinduka mu mwuga we nyuma yo gusezera kuri Fine FM, aho yari amaze ukwezi kumwe akorera mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo.

Kazungu yasezeye bagenzi be kuri uyu wa Gatanu, ababwira ko guhera ku wa Mbere azatangira imirimo mishya, nubwo atigeze atangaza ibijyanye n’aho agiye. Gusa, amakuru yizewe aravuga ko ashobora kwerekeza kuri radiyo nshya ya Sam Karenzi, uherutse gutangaza umugambi wo gutangiza ikigo cy’itangazamakuru.

Kazungu yageze kuri Fine FM avuye kuri RadioTV10, aho yamaze imyaka ine n’igice. Nubwo yari amaze igihe gito kuri Fine FM, yagaragaje ubuhanga bwe, byatumye agira abakunzi benshi muri iki kiganiro cy’imikino.

Mu butumwa bwe bwo gusezera, Kazungu yashimiye bagenzi be uburyo bakoranye neza ndetse ashimangira ko afashe iki cyemezo mu nyungu ze bwite. Ati, “Ndashimira buri wese wanyeretse ubufatanye muri uru rugendo rwa Fine FM, kandi ndizera ko tuzongera guhurira mu bindi bikorwa.”

Impinduka za Kazungu zije mu gihe itangazamakuru ry’imikino rikomeje guhindagurika, aho abanyamakuru bakomeye barimo kwimuka bajya gushaka amahirwe mashya. Abakurikira Kazungu bakomeje kumushimira imirimo ye inoze, bamusabira amahirwe aho agiye gutangira urugendo rushya.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *