Nyuma ya Kazungu Clever wasezeye kuri bagenzi be, Sam Karenzi nawe yanditse ibaruwa isezera mu kiganiro Urukiko ry’Ubujurire kuri Fine FM

Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi yamaze gusezera kuri Fine FM, aho yari amaze imyaka itatu akorera. Uru rugendo rwe yararutangiranye na bagenzi be barimo Kazungu Claver, uherutse nawe gusezera kuri iyi radiyo nyuma y’ukwezi kumwe gusa.

Sam Karenzi yari umwe mu nkingi za mwamba za Fine FM, aho yayoboye ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, cyakunzwe n’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Mu gihe yasezaga, yashimiye bagenzi be n’abayobozi ba radiyo ku bufatanye bagiranye, avuga ko ari igihe cyo gutangira urugendo rushya.

Ati, “Ibyo twagezeho hano ni byiza, ariko ubu ndashaka kwagura ibitekerezo no guteza imbere itangazamakuru ry’imikino mu buryo bwagutse. Ndabashimira mwese ku rugendo twagiranye.”

Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko Karenzi ari mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye bwite, nk’uko byatangajwe na IGIHE mu minsi yashize. Nubwo adatangaje byinshi ku mushinga we mushya, abakurikira ibikorwa bye bemeza ko ari intambwe izafasha kuzamura urwego rw’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Iki cyemezo cya Sam Karenzi kije gikurikira impinduka nyinshi zagiye ziba muri Fine FM, aho abanyamakuru b’imikino batandukanye bagiye bimukira mu bindi bigo cyangwa bagatangira ibikorwa byabo bwite. Abakunzi be bategereje kumva byinshi ku rugendo rushya agiyemo.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *