Rayon Sports yamaze kwibikaho abakinnyi bane bakomeye harimo Umunyarwanda umwe

Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi bashya bakina mu busatirizi, ari bo Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent umaze igihe akorana n’abandi imyitozo, rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy, Adulai Jaló wo muri Guineé-Bissau ndetse Souleymane Daffé wo muri Mali.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, butangaza ko bwungutse abakinnyi bashya.

 

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Umunya-Cameroun Assana ukina anyuze mu mpande yageze mu Rwanda, yiteguye ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports FC.

 

Uyu mukinnyi wakiniraga Coton Sport FC de Garoua, yakiriwe na mugenzi we Aziz Bassané umaze kumenyera ubuzima bwo muri Rayon Sports, dore ko aba bombi bakuriye mu irerero rimwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun.

 

Assana ni umukinnyi mpuzamahanga, kuko yakinanye na Coton Sport FC de Garoua yo imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, gusa akinira n’andi nka Moghreb Tétouan yo muri Maroc na Colombe Sport FC y’iwabo.

 

Undi mukinnyi w’umunyahanga wageze muri Rayon Sports ni Umunya-Mali, Souleymane Daffé, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso, wasinye yasinye umwaka umwe n’igice.

 

Daffé yakunze kwifashishwa mu mutima w’ubwugarizi akinira AS Real de Bamako.

 

Rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y’iwabo, Adulai Jaló, na we yamaze gusinyishwa na Rayon Sports FC igihe cy’umwaka umwe n’igice.

 

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, wakinaga muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique, yagezemo muri Nyakanga 2024 avuye muri UD Songo na yo yo muri iki gihugu, yerekanywe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Twagirayezu Thaddée.

 

Uyu rutahizamu yakiniye andi makipe nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *