Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka “Ka-Boy” yashyize ukuri hanze ku byamuvuzweho mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mupira w’Amaguru (She-Amavubi), na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yanyomoje abavuga ko yarwaye ibicurane.

Mu minsi ishize ubwo hategurwaga imikino ibiri ya Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cy’Umupira w’Amaguru, umwe mu bakinnyi b’Amavubi y’Abagore, Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yavanwe mu mwiherero ikubagahu.

Ubwo yakurwaga muri uyu mwiherero, hatanzwe impamvu z’uko yarwaye ibicurane bikaba impamvu yo kudakina iyi mikino.

Uretse kandi indwara y’ibicurane uyu mukinnyi yitiriwe, nyuma hanavuzwe amakuru y’uko yaba yarapimwe ngo hamenyekane niba yaba afite imisemburo myinshi ya gihugu.

Aganira na B&B Kigali FM, uyu rutahizamu yakuyeho urujijo rw’ibi byose byamuvuzweho.

Yahakanye ko nta muganga wigeze amupima ndetse avuga ko ubwo yasezererwaga muri uyu mwiherero, atari arwaye indwara iyo ari yo yose nk’uko byavuzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *