Sitade Amahoro bwa mbere mu mateka hakoreshwejwe VAL mu mukino wahuje Bayern Munich Academy n’ikipe y’abato ya APR FC

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, muri Stade Amahoro yabereye umukino w’amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Umukino wahuje Intare FC na Bayern Munich FA waciye agahigo nk’umukino wa mbere mu gihugu wakoreshejweho ikoranabuhanga mu gutahura amakosa mu mukino, rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

Uyu mukino wari ugamije kugerageza uburyo bwa VAR mu Rwanda, ugamije kureba uko iri koranabuhanga ryakemura impaka zishingiye ku byemezo by’abasifuzi. Nubwo wari umukino wa gicuti hagati ya Bayern Munich Academy na Intare Academy, wahuruje abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bifuza kubona uko VAR ikora.

Umukino warangiye ari 4-1 mu nyungu za Bayern Munich FA, ariko iby’ingenzi byavuzwe cyane ni uburyo VAR yakoreshwaga mu gusuzuma amakosa no gufata ibyemezo byasaga n’ibikemangwa. Nka kimwe mu bice by’umukino byashimishije abafana, hari aho abasifuzi bategereje isuzuma rya VAR mbere yo kwemeza igitego, ibi bikaba byaragaragaje neza ko ikoranabuhanga rifite akamaro mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubutabera mu kibuga.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batewe ishema no kubona iri koranabuhanga rikoreshwa mu gihugu cyabo, ndetse byitezwe ko rizakomeza gukoreshwa no mu mikino ikomeye irimo n’iyo Rayon Sports na APR FC zizakina muri Final ya Heroes Cup ya 2025.

Iri terambere riri mu murongo wo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, rikatuma igihugu gikomeza kujyana n’ibipimo mpuzamahanga. Abanyarwanda benshi basigaye bafite amatsiko yo kureba uko iri koranabuhanga rizajya rikemura amakimbirane y’abafana n’abakinnyi mu kibuga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *