Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse anasezerana imbere y’Imana.
Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Byahuje inshuti, abavandimwe, ibyamamare, abo mu miryango y’aba bombi n’abandi batandukanye.
Byari biyobowe na Mc Lion Imanzi wamamaye cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda.
Mu gusaba no gukwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaherekejwe n’abasore barimo umuhanzi Emmy Vox, Samu wo muri Zuby Comedy n’abandi banyuranye biganjemo ab’iwabo muri Burkina Faso. Ibirori byo gusaba no gukwa kandi byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino za Kinyarwanda.
Ku mpande zombi bahanye impano. Ariko kandi Ishimwe Vestine wongeye izina rya Ouédraogo mu mazina ye yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi Dorcas.
Murindahabi kandi yahawe ingofero n’inkoni, ashimirwa uruhare rwe ku muziki w’aba bahanzi bombi.
Ishimwe Vestine kandi yatanze impano ku bo mu muryango w’umugabo we, ni mu gihe Idrisaa yahaye impano Sebukwe na Nyirabukwe abashimira uko bareze umukunzi we.
Ishimwe Vestine kandi yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye indirimbo nyinshi mu buryo bw’amashusho, Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi, Producer Santana Sauce wakoze indirimbo nyinshi zabo mu buryo bw’amajwi n’abandi.
Nyuma y’ibi birori habayeho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.
Aba bombi barushinze nyuma yaho Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.
Yakoze ibi birori mu gihe ku wa 15 Mutarama 2025, mu buryo bwatunguye benshi yasezeranye imbere y’amategeko na Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ababyeyi ba Ishimwe Vestine bahawe impano ku bwo kumurera neza
Abageni bari babukereye bambaye imyambaro ya Kinyarwanda
Abo mu muryango wa Idrissa Ouédraogo bari baje gusaba umugeni i Kigali
Ibirori byo gusaba byari binogeye ijisho
Idrissa Jean Luc Ouédraogo yamaze kuba umugabo wa Ishimwe Vestine imbere y’Imana n’imiryango yabo
Idrissa Ouédraogo ahobera umugore we Ishimwe Vestine
Idrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine basangira n’abari bitabiriye ibirori byabo ku cyo kunywa
Idrissa Ouédraogo mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana
Idrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine baturiweho umugisha ubwo basezeranaga imbere y’Imana
Idrissa Ouédraogo na Vestine Ishimwe basezeranye imbere y’Imana
Idrissa Ouédraogo yanyuzagamo akongorera umugore we
Inkumi zari zaherekeje Ishimwe Vestine mu birori by’amateka mu buzima bwe
Ishimwe Dorcas aheruka kongera izina rya Ouédraogo ry’umugabo we mu mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga
Ishimwe Dorcas yashyingiwe nyuma y’iminsi mike yari ishize akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Ishimwe Vestine yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye we na murumuna we indirimbo nyinshi z’amashusho
Ishimwe Vestine mu gatimba ubwo yasezeranaga imbere y’Imana
Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo batunguranye muri uyu mwaka ubwo byamenyekanaga ko bafite ubukwe
Ishimwe Vestine yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi Dorcas
Kamikazi Dorcas n’abakobwa bambariye mukuru we
Kamikazi Dorcas yahaye impano mukuru we warushinze
Lion Imanzi niwe wayoboye umuhango wo gusaba no gukwa
Mu Intare Conference Arena hari hakubise huzuye
Mu muhango wo gusaba no gukwa Idrissa Ouédraogo yaserutse yambaye bya kinyarwanda
Murindahabi yambikwa ingofero y’icyubahiro ku bw’umusanzu yatanze ateza imbere impano ya Vestine na Dorcas
Nyina wa Vestine yahawe impano
Se wa Ishimwe Vestine yashimiwe ku bwo kurera neza
Ubwo Ishimwe Vestine yasohorwaga
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabanjirijwe no kubwiriza abageni