Ad
Ad
Ad
Ad

Kagame yahaye gasopo ‘Utunyaburayi n’Utunyamerika’ twirirwa ‘tuvuga ubusa’ ku Rwanda

Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abayobozi bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika birirwa bavuga ‘ubusa ku Rwanda’, abamenyesha ko bazamutwara, aberurira ko ntacyo bateze kumugira.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijoro ryacyeye, ubwo yari yakiriye mu gitaramo kijyanye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 abantu b’ingeri zitandukanye.

Ni umunsi wizihijwe nyuma y’imyaka hafi ine mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habera intambara ingabo z’iki gihugu zirwanamo n’umutwe wa M23.

Iyi ntambara yatumye ibihugu byinshi by’amahanga bihagurukira u Rwanda ndetse bimwe muri byo birafatira ibihano, birushinja kuba ari rwo rushyigikiye uriya mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko kuva intambara yo muri Congo yatangira nta na rimwe u Rwanda rutagaragariye Isi ikibazo cy’Interahamwe za FDLR ziri hakurya, gusa aho kucyitaho bikarangira amahanga yihundutse u Rwanda arushinja gushoza intambara kuri Congo mu rwego rwo kwiba amabuye y’agaciro yayo.

Yashimangiye ko abarega u Rwanda kuba rufata ingamba zo kwirindira umutekano rubiterwa no gushaka kwiba amabuye y’agaciro “ni bo biba amabuye y’agaciro muri Congo.”

Perezida Kagame yakomeje aha gasopo ibihugu by’i Burayi na Amerika ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga birirwa bakangisha u Rwanda kurufatira ibihano hanyuma bakanashaka kuruha amasomo, abateguza ko ntacyo bateze kurugira.

Ati: “Ibi bihugu bikize byo hanze byirirwa bivuga ubusa, baba bari aho bagakangisha abantu ibintu bya Human Rights, ngo barashaka gutera ubwoba. Ngo Kagame avuga bazamujyana. Uzamujyana he se wowe? Wamvana he? Bagatangira ngo ibihano, James Kabarebe ibihano, Ba Ofisiye ibihano. Ibihano by’iki? Uri umusazi, umusazi rwose!”

Yakomeje agira ati: “Ubuntu buri aho bugatangira bugatanga amasomo. Utu duhungu n’udukobwa ngo ni uko tuva i Burayi cyangwa muri Amerika cyangwa Canada. Buri aho buratanga amasomo. Ayahahe masomo? Ni irihe somo umuntu runaka akwiriye kumpa ku buzima bwanjye, igihugu cyanjye n’abaturage banjye? Ibyo rwose ni ubugoryi, ntidushobora gukoreshwa kuri urwo rugero.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abatarigeze bumva ubutumwa u Rwanda rumaze igihe rubaha, yungamo ko agitegereje icyo bazakora.

Source: Bwiza.com

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top