Rutahizamu Biramahire Abeddy yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, aho azageza mu mpeshyi ya 2027 ari umukinnyi wayo.
Biramahire yageze muri Rayon Sports muri Mutarama, aho yari yasinye amasezerano y’amezi atanu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2024/25.
Ni umwe mu bakinnyi bayifashije mu gice cya kabiri cy’uwo mwaka w’imikino kuko yayitsindiye ibitego bitanu muri Shampiyona na bine mu Gikombe cy’Amahoro.
Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatangaje ko Biramahire Abeddy yemeye gukomezanya na yo, asinya andi masezerano y’imyaka ibiri.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari ikeneye umukinnyi w’Umunyarwanda mu gice cy’ubusatirizi kuko ihafite abakinnyi benshi b’abanyamahanga.
Biramahire yabaye umukinnyi wa gatandatu ushyize umukono ku masezerano muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS na myugariro Serumogo Ali wongereye amasezerano y’umwaka umwe.
Abandi ni Umunye-Congo Tony Kitoga, Umunya-Tunia Chelli Mohamed n’Umurundi Tambwe Gloire, bose bakina mu kibuga hagati.
Undi mukinnyi wa karindwi wasinyiye Rayon Sports ni umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté, na we wari umaze iminsi akora imyitozo.
Iyi kipe yamaze kumvikana kandi na myugariro Ndayishimiye Dieudonné uheruka gutandukana na APR FC.





