U Rwanda rwashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubangamira inzira z’amahoro zigamije kugarura amahoro mu karere, nyuma yo kwitabaza abacanshuro bo mu mutwe witwara gisirikare wo muri Amerika wa Blackwater.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe ni we wemeje ko Kinshasa yakiriye bariya bacanshuro, ubwo yari i Dallas muri leta ya Texas muri Amerika, ahaberaga igikorwa gihuza Abanyarwanda kizwi nka Rwanda Convention 2025.
Yabwiye Abanyarwanda baba muri Amerika ati: “Mu gihe twarimo tuganirira i Washington ndetse yemwe no mu Rwanda, ku rubuga ibikorwa bya gisirikare byari bikomeje aho hoherejwe intwaro nshya, drones nshya z’ibitero, za burende nshya ndetse n’abacanshuro bashya.”
Yakomeje agira ati: “Muribuka abacanshuro b’abanya-Romania boherejwe iwabo baciye i Kigali. Kuri ubu hari abacanshuro b’abanya-Colombia bakodeshejwe na Sosiyete yo muri Amerika ya Blackwater. Iki ni ikintu tugomba gukomeza gukurikirana.”
Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo RDC yakiriye bariya bacanshuro, mbere yo kubohereza mu mujyi wa Uvira kuri ubu uteraniyemo ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa Leta.
Kuri ubu hari ubwoba bwinshi bw’uko imirwano ikomeye ishobora kongera kubura hagati ya Kinshasa n’umutwe wa M23, nyuma y’uko uyu mutwe ishinje leta kurunda ingabo nyinshi hafi y’ibirindiro byawo.
Hari kandi impungenge z’uko abacanshuro bashya boherejwe muri RDC bashobora gutuma amakimbirane ari muri iki gihugu akwira akarere kose.
Perezida Paul Kagame mu cyumweru gishize yaburiye yongeye kuburira RDC imaze igihe kirekire igambiriye gushoza intambara ku Rwanda ko nirurasaho u Rwanda rutazabyihanganira.
Ati: “Ntidufite za drones, ariko dushobora kugenda ibilometero 2,000 tukava hano turwana mu gihe byaba bibaye ngombwa. Ibindi ni inkuru. Aba bantu bababwira amahomvu ngo bafite za drones n’ibiki, ko bazaza bagatera u Rwanda; tuzabasanga aho murasira izo drones.”
Blackwater yohereje muri RDC kuri ubu isigaye ifite izina rya Constellis, ifite amateka maremare atavugwaho rumwe.
Uyu mutwe wamenyekanye cyane mu ntambara yo muri Iraq, by’umwihariko mu bwicanyi abacanshuro bawo bakoreye abasivile 17 ahazwi nka Nisour Square i Baghdad, muri 2007.
Ni ubwicanyi bwatumye abatari bake bashyikirizwa inkiko, ndetse bunatuma haba iperereza ryamaze igihe kirekire ku ikoreshwa ry’abacanshuro mu duce turimo intambara.
N’ubwo icyo gihe Blackwater yamaganwe, iyi sosiyete n’izindi ziyishamikiyeho zakomeje guca inshuro mu bice bitandukanye by’Isi, yemwe no muri Afurika.
Kinshasa yitabaje abacanshuro bo muri Colombia, nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka abo muri Romania batsindiwe mu mirwano yasize M23 yigaruriye Umujyi wa Goma, bikaba ngombwa ko boherezwa iwabo banyujijwe i Kigali.
U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kunenga amahanga ku kuba yararuciye akarumira ubwo bariya bacanshuro bari muri RDC, bijyanye no kuba amasezerano mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.