Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyatangaje ko umushinga w’Indangamuntu koranabuhanga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kwinjizamo amakuru yose aranga umuntu.
Byagarutsweho ubwo ubuyobozi bwa RISA bwisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi, yavuze ko imishinga yakozwe binyuze mu mushinga witwa Rwanda Digital Acceleration Project, ugamije guteza imbere ikoranabuhanga harimo no kubaka sisiteme y’indangamuntu koranabuhanga.
Yasobanuye ko ibikorwa bitinda byarangiye, ubu icyiciro kigezweho cyihuta cyane.
Ati “Nko mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere tuzatangira ibikorwa by’ibanze byo gukusanya no kwinjizamo amakuru (pre-enrollment exercise). Byumvikane neza ko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, ikigo kibiyoboye ni NIDA, tuzatangira kwinjizamo amakuru.”
Yasobanuye ko hazafatwa ibimenyetso ndangamimerere byinshi ku muntu ugereranyije n’ibyafashwe mu gihe hatangwaga indangamuntu ikoresha ubu.
Ati “Mbere ujya gufata indangamuntu bagiraga ibikumwe bibiri gusa, ariko ubu bazagira intoki zose uko ari 10, bagire n’imboni y’ijisho ku buryo ugiye gufunguza konti yawe [uyu munsi] bisaba ko ugaragaza Indangamuntu yawe ariko icyo gihe utanahari ushobora gufunguza konti kandi ku buryo bwemewe bw’ikoranabuhanga.”
Muhizi yavuze ko mu gihe iyi ndangamuntu izaba itangiye gukoreshwa, umuntu azaba ashobora gusaba serivisi zose yifuza atagombye kuva aho ari.
Ati “Ni ukuvuga ngo utanahari, ushobora gukora igikorwa mu bijyanye n’imari kikarangira neza. Icyo gihe kuko uzaba wakoresheje igikumwe, imboni cyangwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, tuzashyiraho na porogaramu yo muri ’smartphone’ ku buryo ushobora kwemeza ukavuga uti ‘ni njyewe koko’ kandi hariya na bo bakemeza ko ari wowe. Ubu ntabwo bishoboka kuko indangamuntu yacu hari ibintu bimwe na bimwe idafitemo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, ubwo yari mu kiganiro cya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025, bazatangira ibikorwa byo gukusanya amakuru azashyirwa muri sisiteme y’indangamuntu koranabuhanga.
Ati ”Ubu indangamuntu ntabwo tuzongera kujya tuyitanga guhera ku myaka 16. Ni ukuva umuntu akivuka ariko dufotore gusa guhera ku bana bato, dufate bya bipimo ndangamiterere. Rero aho itandukaniye n’iyo dufite ubu iza mu moko atatu. Ushatse wayifata mu buryo bufatika n’iyi dufite ariko ikaba ifiteho amakuru agabanyije. Kuko uyu munsi iyo uyirebye uba ubona imyaka yanjye, hari andi makuru ubona atari ngombwa ko uyaha buri muntu wese.”
Biteganywa ko hashobora gushyirwaho amazina n’ifoto ubundi hagashyirwaho ‘QR Code’ ibitsemo amakuru yisumbuye na yo akabonwa bitewe n’ububasha uyareba afite.
Yatanze urugero nko kwinjira ahantu bisaba ko umuntu aba afite imyaka 18, aho amazina y’umuntu aba atari ngombwa. Ati “kuba ufite indangamuntu koranabuhanga biguha uburyo bwo guhitamo amakuru utanga bitewe na serivisi ugiye guhabwa.”
Indangamuntu koranabuhanga kandi izajya itangwa muri telefoni ku buryo nyirayo azaba ashobora kwerekana amakuru ashaka bitewe n’aho agiye, mu gihe ubundi buryo ari nimero yayo umuntu ashobora kuvuga uyimusabye agasuzuma ibimenyetso ndangamiterere.
Bisobanurwa ko kugira ngo hagire igikorwa ku makuru ari mu ndangamuntu koranabuhanga y’umuntu bizajya bisaba ko nyirayo abyemeza. Azaba afite uburenganzira bwo kwemeza ibigo n’abandi bantu bashobora kubona amakuru ayirimo no kugira icyo bayamaza.
Mukesha ati “Ubu icyo turimo gukora ni ukubanza kubaka sisiteme zo kujya kubikora. Mbere y’uko tubitangira icyo dushaka gukora ni uko buri wese abanza kureba ko amakuru ye dufite uyu munsi [yuzuye] kuko rimwe na rimwe hari igihe ujya nko gusaba serivisi,…ukajya nko gusaba icyangombwa ukaza gusanga amazina y’umubyeyi handitseho rimwe irindi ntiryanditse cyangwa se ryanditse nabi. Turashaka ko igihe tuzajya kumuha indangamuntu koranabuhanga, abanze arebe amakuru ye yari ahari ayemeze.”
Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2025 hazatangira ibikorwa byo kwemeza amakuru abantu bafite muri sisiteme y’indangamuntu.
Ati “Turashaka kugendana n’ibihe aho abantu baba baboneka bose kuko harimo no gufata n’abana, umuryango wose kandi wibuke ko umuntu uri munsi y’imyaka 18, umubyeyi cyangwa umufiteho ububasha bwa kibyeyi ni we ugomba kwemeza. Tugomba rero gukora mu gihe abantu bose bari kumwe na wa wundi ushobora kwemereza undi abikora.”
Mukesha yavuze ko bifuza kuzegera abaturage kugira ngo ibi bikorwa byihute kandi bigere kuri bose.


