Ad
Ad
Ad
Ad

Ku munsi w’ejo hashize ubwo imodoka ya Scania yagongaga Imodoka itwaye abantu bagiye gushyingura umuntu nawe wazize impanuka, hapfiriyemo umuntu w’ingenzi ku Banyarwanda

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, habaye impanuka ikomeye mu muhanda uva i Rwamagana werekeza i Kigali, mu murenge wa Gahengeri, ahazwi cyane nko ku Magi. Iyo mpanuka yabaye ahagana saa yine zishyira saa tanu za mu gitondo, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abantu bavuye mu rugendo rwo gushyingura yagonzwe na Scania yavuzweho kubura feri.

Amakuru yemejwe n’ababonye iyi mpanuka ndetse n’inzego z’umutekano, avuga ko iyo Coaster yari itwaye abantu bajyanye gushyingura umuntu wapfuye ku munsi wabanje, nawe akaba yarapfuye azize impanuka. Iyi mpanuka yahitanye umwarimu wari uyirimo, abandi bane barakomereka bajyanwa mu bitaro biri hafi kugira ngo bitabweho.

Abaturage bari hafi aho batangaje ko iyi mpanuka yatewe ahanini n’umuvuduko mwinshi ndetse no kubura feri kwa Scania. Imodoka zombi zahise zihagarikwa, inzego z’umutekano zihutira kuhagera zitangira iperereza ku cyateye impanuka n’icyakorwa ngo nk’ibi bitazongera.

Ubuyobozi burasaba abatwara ibinyabiziga kugenza neza no kugenzura imodoka zabo mbere yo kugenda, kugira ngo impanuka nk’izi zidasubira kandi ubuzima bw’abantu bubungabungwe.

Dukomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’iyi mpanuka, cyane cyane ku barwayi bajyanywe mu bitaro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top