Mu gihe hakomeza gututumba umwuka w’intambara, ihuriro Alliance Fleuve Congo ryinjije abagera kuri 350 bagiye kuba abacengezamatwara yaryo mu kurishakira abayoboke.
Gusoza amahugurwa kuri aba bantu byabereye muri Teritwari ya Rutshuru ahitwa Kanombe, ahari ukuriye umutwe wa M23, Gen Sultani Makenga n’umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga, 2025 aho Corneille Nangaa na Gen Sultani Makenga bongeye kugaragaza ko guhangana n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bikiri ku murongo wa mbere.
Corneille Nangaa yavuze ko mu izina ry’ihuriro AFC/M23 na bagenzi be bari kumwe, abasoje amahugurwa batakiri ku rwego rwo kwitwa abanyeshuri ahubwo babaye abagiye gucengeza amatwara no gushaka abayoboke ba AFC/M23, “Cadres”.
Gen Makenga yavuze ko kugira ngo babohore igihugu n’abaturage bisaba imbaraga, bityo abasaba buri wese kuzana imbaraga ze.
Yavuze ko iyo babonye umuntu n’iyo yaba umwe wiyunga kuri AFC/M23 bibashimisha, ko kuba ari benshi basoje “bishimishije kurushaho”.
Ati “Hari benshi banyuze aha, aba ni icyiciro cya 14 bose bakoze igikwiye twagera i Kinshasa. Igihugu cyacu cyangiritse igihe kirekire cyane, cyangijwe n’abayobozi, abaturage barababaye, abavandimwe barahunze, abandimwe barishwe abanda ni impunzi mu gihugu cyabo, abanda ni abakene, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kukibohora.”
Yavuze ko bazabohora Congo, abantu bakabaho neza, hakabaho igisirikare cy’abaturage, igihugu kikaba icyo buri wese yifuza.
Ku wa 27 Kamena, 2025 ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uwa DR.Congo, Madamu Wagner Kayikwamba n’uw’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe basinye amasezerano y’amahoro, yagizwemo uruhare na Qatar na America.
Aya masezerano bamwe mu Banye-Congo bagaragaje ko adasobanutse, ndetse bavuga ko igihugu cyabo cyatanzwe.
Cyakora Perezida Felix Tshisekedi yabahumurije avuga ko nta butunzi bw’igihugu buzatangwa k’ubuntu, anashimira Leta zunze ubumwe za America zagize uruhare muri aya masezerano.
Perezida Paul Kagame na we yabwiye Abanyamakuru ku wa Gatanu, tariki 04 Nyakanga, 2025 ko Perezida Donald Trump yashishoze kurusha abandi bamubanjirije mu kubona ko ikibazo cya Congo cyakemurwa harebwe ikibazo cy’umutekano ukwacyo, icya politiki ukwacyo, n’ubukungu ukwacyo.
Amasezerano bikigoye kumenya ko azubahirizwa hagendewe ku yandi menshi yayabanjirije, asaba ibihugu by’u Rwanda na Congo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu. Kureka gushyigikira inyeshyamba zirwanya buri ruhande, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano anarimo gusenya FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda ku bw’umutekano warwo.
Anateganya ubufatanye mu bukungu hagati ya Congo n’u Rwanda n’akarere, aho ibigo bikomeye muri America bizashora imari mu Rwanda no muri Congo.
Hari n’ibiganiro bibera i Doha aho ihuriro AFC/M23 riri kuganira na Leta ya Congo bikaba bitaragera ku bwumvikane.
Gusa biragoye ukurikije ibivugwa mu itangazamakuru, ko Leta ya Congo yashyize imbaraga mu gushaka abacanshuro bayifasha kwisubiza ibice M23/AFC igenzura.
Kuri rundi ruhande naho, AFC/M23 ikomeza kugaragaza ko nubwo hari ibiganiro n’inzira ya gisirikare, ishyize imbaragaga mu gutoza aba ‘Cadres’ no kwinjiza abasirikare bashya.

