Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Wasili yasutse amarira nk’umwana muto nyuma yo kubona rutahizamu Rayon Sports isinyishije – VIDEWO

Mu mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, hagaragayemo Wasili arira bikomeye, arizwa n’agahinda yatewe no kubona ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya ukomeye, Chadrak Bingi Belo.

Mu marira menshi no kwikanda ku gituza, Wasili yumvikanye mu magambo yuzuyemo urukundo rwinshi afitiye umupira w’amaguru, agira ati:“Kubera iki Mana waremye rutahizamu Chadrak Belo? Aje gutuma ba myugariro bo mu Rwanda bavunika.”

Yavuze ko nubwo yishimiye uburyo shampiyona y’u Rwanda irushaho kuryoha, yumva anababajwe n’uruhererekane rw’imvune zishobora kugwira ba myugariro bahura n’uyu musore usatira izamu.

Chadrak Bingi Belo, Umunye-Congo w’imyaka 20, ni rutahizamu Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri. Yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Belo yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2025, aho yahise yitabira ibizamini by’ubuzima mbere y’uko asinya.

Uyu musore afite amateka akomeye muri shampiyona ya Congo. Mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 13, mu gihe uwawubanjirije yari yatsinze 10. Ni we wagize uruhare rukomeye mu gufasha DCMP gusoza shampiyona ku mwanya wa kane.

Rayon Sports, izwi nka Gikundiro, yifuza gukomeza kuzamura urwego rw’ikipe. Kugeza ubu, Belo abaye umukinnyi wa gatandatu bashya iyi kipe yaguze muri iyi mpeshyi, barimo Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly n’umunyezamu Drissa Kouyaté.

Biteganyijwe ko mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Rayon Sports izongeraho abandi bakinnyi babiri, barimo umusimbura ukina mu mutima wa ba myugariro n’undi w’ikibuga hagati.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top