Turi mu Isi y’ikorabuhanga, aho bitakiri ngombwa ko uba uri kumwe n’umuntu kugira ngo umenye ibyo ari gukora, abo bari kumwe, n’ibindi. Gusa akenshi twirengagiza ingaruka iri terambere rishobora kutugezaho.
Niba nzi imbuga nkoranyambaga ukoresha n’amazina ukoresha, biroroshye kumenya akabari warayemo, abo mwasangiye, amako y’inzoga wanywaga, kuko kwerekana ubuzima bwacu ku mbuga nkoranyambaga byabaye nk’umuco.
Hari abatabikora, kimwe nk’uko hari abakoresha uburyo bw’izi mbuga bwashyizweho bwo guhitamo ababona n’abatabona ibyo uzishyiraho. Ese abo ubahitamo ugendeye kuki? Usanze hari uwo wizeye wakuvamo?
Ntacyo bitwaye kwereka inshuti zawe ubuzima ubayeho bwa buri munsi, kubasangiza ibyo utekereza, ariko bitewe n’ibyishimo ufite hari igihe ushobora kwisanga wavuze ibyagukoraho.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 49% by’abakoresha, ari inshuti z’abakozi babo ku mbuga nkoranyambaga. Muri bo 6% ni bo batita ku byo abakozi babo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abandi bose baba bazicungira hafi.
Ibaze rero niba muri ba bantu werekaga ko uri ku mucanga ku mazi, ufite amacupa maremare, uri kubyina ukagera hasi, mu babirebaga harimo n’umukoresha wawe.
Yego nyuma y’akazi uba ufite uburenganzira bwo gukora icyo ushaka, ariko ugomba kwibuka ko aho uri hose ukiri ishusho y’akazi ukora nk’uko Frank Verbuggen, umujyanama mu mategeko yabivuze.
Ati “Buri wese yemerewe gukora ibyo ashaka mu masaha atari ay’akazi, gusa ugomba kwitondera ibintu ukora bishobora kuguhuza n’akazi kawe.”
Verbuggen akomeza avuga ko abakozi benshi batazi ko ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bishobora gushingirwaho birukanwa.
Ati “Mu birego bijyanye n’umurimo, umucamanza ashobora gushingira ku bintu washyize ku mbuga zawe ukaba wakwirukanwa utamenyeshejwe, nta n’imperekeza.”
Verbuggen agira inama abantu bagiye kujya mu biruhuko, kwitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, kuko bashobora kubivamo babaye abashomeri.