Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Yirirwa yitunatuna mu bagabo Nigeria ngo arebe ko bamuha Benz! Mu ibanga rikomeye cyane, hagiye hanze amajwi ya Muyango nyuma yo kugura imodoka itunzwe na bake muri Kigali – AMAJWI

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga rw’ibiganiro by’abantu batandukanye, amajwi mashya yagaragaye arimo uwitwa Muyango – wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Isibo TV ndetse akaba n’umukobwa ukora mu rwego rw’imyidagaduro – yongeye kuvugisha benshi.

Muri ayo majwi, Muyango yumvikana aganira n’inshuti ye y’umukobwa ku bijyanye n’imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Range Rover, aho bagaruka ku buryo abantu bashobora kumushinja ko yayiguze akoresheje amafaranga akura mu bagabo. Icyakora we yahakanye ibyo avuga ko amafaranga yayakesheje akazi akora ko gususurutsa abakiriya (hostinga) mu tubari, ndetse no kuba ari umunyamakuru.

Amajwi yakomeje agaragaza amagambo agaragaza agahinda n’ishyari bamwe baba bagira iyo babonye umuntu atera imbere. Muyango n’inshuti ye bati:“Erega iyo ufite umutima mubi nta kintu ugeraho, ubuse Imana ntibyisubirije, reba iyi modoka ya Range Rover.”

Mu yandi magambo akakaye, Muyango yanagarutse ku bandi bakobwa bamuvugaho cyangwa babeshyerwa iterambere nk’irye, avuga ko hari abagiye mu bagabo ku rwego rwo hejuru ariko ntibabashe kubona imodoka nka Range Rover. Yagize ati:“Sherinah hari umurusha kujya mu bagabo? Ntiyagiye Nigeria gushaka abagabo, hari umugabo batahuye? Range Rover ye irihe? Ntiyagiye kwitunarika bikarangira akuyeyo Benzi.”

Aya magambo yakomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ku kuri k’ibivugwa n’uburyo ibi biganiro bigera hanze, abandi bagaragaza ko Muyango afite uburenganzira bwo kuvuga uko yatekereza no gusobanura inkomoko y’iterambere rye.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru amaze igihe acicikana avuga ko Muyango n’umugabo we Kimenyi Yves, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, bashobora kuba bamaze gutandukana. Nubwo bombi batarabihamya ku mugaragaro, ibimenyetso birimo kuburira hamwe mu ruhame no gukuraho amafoto ya bombi ku mbuga zabo, bikomeje gutera urujijo.

Inkuru ya Muyango ikomeje gukurura impaka, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko ari intwari y’ubuzima ikora cyane kandi itera imbere idakeneye umugabo ngo imutunze, mu gihe abandi bashidikanya ku buryo bw’ukuri yageze ku rwego arimo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top