Umunyamakuru wa Siporo w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Ndayishimiye Rugaju Reagan, agiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu Ikipe ya Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere.
Rugaju Reagan akunze kugaragaza ko afite inyota yo kuba umutoza ndetse mu bihe bitandukanye yagiye atoza amakipe y’abatarabigize umwuga mu marushanwa arimo ahuza Ingabo z’Igihugu (RDF Liberation Cup na RDF Heroes Cup), Agaciro Pre-Season Tournament na Esperance Football Tournament.
Kuri ubu uyu munyamakuru yasabye kwimenyereza gutoza mu Ikipe ya Gorilla FC nk’uko byemejwe n’umutoza wayo Kirasa Alain mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube ya Kigali Active Media.
Ati “Ni byo twaravuganye, yadusabye gukora imenyerezamwuga. Turashaka kugira ngo tumufashe mu bumenyi buke afite, abone uko bategura ikipe mbere ya shampiyona, uko bategura ikipe umunsi ku wundi, uko ucunga umukino, ni ibintu bitandukanye.”
“Ntabwo ari muri ‘staff’ y’ikipe, yo irahari. Ntabwo ari umukozi wa Gorilla FC. Ni umuntu wumva, wumvira kandi ubaza ibintu ngo abimenye. Mbona afite ahazaza heza ariko mu byo tuganira na we turamusaba kuba yiyambuye umwambaro wo kuba umunyamakuru cyangwa umusesenguzi kuko bitandukanye n’ibyo dukora hano.”
Rugaju Reagan ari mu batoza 60 bo mu Rwanda baheruka gukora amahugurwa abahesha Licence C ya CAF aho bashobora kungiriza mu Cyiciro cya Kabiri cyangwa bagatoza ikipe yo mu Cyiciro cya Gatatu.
Umutoza ufite iki cyangombwa ashobora kungiriza kandi mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore cyangwa agatoza ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagore n’Abatarengeje imyaka 17 na 20 mu bagabo n’abagore.