Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri habaye ho impinduka mu mitegurire y’ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, aho ibizamini biteguye ku buryo bw’ibibazo biri kumwe n’ibisubizo byabyo, umunyeshuri agahitamo igisubizo cy’ukuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izi mpinduka zigamije gufasha umunyeshuri gutekereza kugisubizo atanga kuri buri kibazo akurikije uko yize ndetse no kongera umubare w’abatsinda ibizamini bya Leta.
Minisiteri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko izi mpinduka mu mitegurire y’ibizamini bya Leta zizatuma abanyeshuri batsinda neza ugereranyije na mbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025 ku isaha ya 8:30 nibwo ikizamini cya mbere cyari gitangiye mu gihugu hose aho cyagombaga kumara amasaha 3 mu byiciro byombi, ni ukuvuga icyiciro rusange ndetse n’icya kabiri gisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma y’iki kizamini abanyeshuri bagaragaje ko habayemo impinduka mu mibareze bakurikije ibyo ababanjirije bakoze mu myaka ishiize, ndeste bagaragaza ko kuba barimo gusoza ibyiciro by’amashuri, Atari umwanya wo gukora urugomo n’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize aho hari abanyeshuri batwitse amakayi bigaragamo abandI ibitabo bakabica.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 255 biga mu mashuri yisumbuye nibo bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, aho ibizamini bakoze bifite umwihariko wo kuba bahawe ibibazo bifite n’ibisubizo bitandukanye bagahitamo iby’ukuri.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, ibizamini bya Leta birimo gukorerwa mu mashuri 1,595.
Mu cyiciro rusange (O-Level) harimo gukora abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.
Naho mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level) hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, bagizwe n’abakobwa 55,43 n’abahungu 45,646; hakaba n’abakandida bigenga 5,283.