Harerimana Abdulaziz uzwi nka Rivaldo wakiniraga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi usatira aca mu mpande yanitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025 yabereye mu Nzove.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mukinnyi yatangaje ko yakabije inzozi zo gukinira ikipe ikomeye.
Ati “Nasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Nta mukinnyi uba utifuza gukinira Rayon. Naje mu ikipe ishaka ibikombe ubwo nanjye ndagishaka.”
Yakomeje agira ati “Abari gushidikanya bazabibonera mu kibuga, babone ko narinkwiye gukina muri Rayon. Mfite icyizere ko nzahanganira umwanya kandi abafana bitege ibitego bya Rivaldo.”
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri Gasogi, aheruka kuba umukinnyi mwiza w’irushanwa ‘Esperance Football Tournament’ ryaberaga kuri Tapis Rouge i Nyamirambo mu ishize.
Harerimana yabaye umukinnyi wa karindwi Murera imaze kugura muri iyi mpeshyi, nyuma ya Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.

