Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye iregwamo abagize umuryango wa Tshisekedi

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye y’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo baregwa kwiba amabuye y’agaciro mu ntara ya Haut-Katanga na Lualaba.

Umunyamategeko Bernard Maingain na Brieuc Maingain bashyikirije iki kirego Umushinjacyaha Ann Fransen kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025, bashingiye ku kuba abo mu muryango wa Tshisekedi bakekwaho iki cyaha bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Aba banyamategeko bahagarariye imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta ikorera mu ntara ya Haut-Katanga na Lualaba ndetse na bane bahoze mu buyobozi bwa sosiyete ya Gécamines ishinzwe ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu yahoze ari intara ya Katanga.

Abahagarariye iyi miryango n’abakoreye muri Gécamines basobanura ko ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Katanga bwatangiye mu 2015, gifata intera ikomeye mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Lualaba, yagize ati “Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Perezida, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ushorayo.”

Bavuga ko abo mu muryango wa Tshisekedi barimo umuvandimwe we, Christian Tshisekedi, bambuye abantu benshi ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Katanga, bashyiramo abasirikare babirindira umutekano bihoraho.

Nk’uko babisobanura, agaciro k’amabuye y’agaciro umuryango wa Tshisekedi wibye muri Katanga kabarirwa muri miliyoni z’Amadolari, ati “Agaciro k’ubu bujura kabarirwa muri miliyoni z’Amadolari.”

Uretse umuvadimwe wa Tshisekedi, haregwa abandi barimo umugore w’uyu Mukuru w’Igihugu, Denise Nyakeru, umuhungu we Anthony Tshisekedi, babyara be na muramukazi we.

Abantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi ni bo baregwa kwiba amabuye y’agaciro muri Katanga

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda Tshisekedi ni bo barinda ibirombe by’umuryango we

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top