Ku mbuga nkoranyambaga inkuru y’urupfu rw’umukobwa w’ikizungerezi ikomeje kuriza no kubabaza benshi bitewe n’urupfu ruteye urujijo yapfuye.
Ubusanzwe uyu mukobwa yari yasohokanye n’inshuti ze nk’uko yari asanzwe abikora, ku cyumweru nibwo bari basohokeye mu kabari kugirango basangira weekend, dore ko hafi icyumweru cyose cyari konji.
Uyu mukobwa hamwe n’inshuti ze barasanye, barabyina, mbese muri make bariahimana, ibyo ariko bijyana n’icyo kunywa ndetse n’icyo kurya.
Amakuru avuga ko bigeze mu masaha ya saa ine z’ijoro uyu mukobwa hamwe n’inshuti ze aribwo batashye, gusa umukobwa agenda abwira inshuti ze ko yumva atameze neza, yewe ko n’umwuka yumva uri kumubana muke.
Bagenzi be bakomeje kumutsindagiza banamubaza niba yumva hari aho ari kubabara gusa ababwira ko nubwo yumva atameze neza ariko ntahantu ari kubabara.
Baje gutandukana umukobwa ageze iwabo akomeza kumva atameze neza gusa akishyiramo akanyabugabo ko aza kumererwa neza.
Amakuru akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wambere nibwo bamujyanye kwa muganga gusa biba iby’ubusa kuko yaje gushiramo umwuka.
Abantu benshi bakomeza kwibaza icyo uyu mukobwa yaba yazize, hibazwa niba yari afite izindi ndwara cyangwa se abo bari kumwe bakaba hari uruhare babifitemo, cyane ko igisubizo cya mugaganga kitaratangazwa.