Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye hagati y’umupira w’amaguru, iterambere n’ubukungu muri Afurika, amakipe abiri akomeye ku mugabane w’u Burayi, AC Milan yo mu Butaliyani na AS Monaco yo mu Bufaransa byinjiye mu masezerano y’ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 23 Kamena 2025, AC Milan yatangaje ubufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo ya RDC, aho binajyanye n’umugambi wa guverinoma y’u Butaliyani uzwi nka Mattei Plan for Africa, ugamije guteza imbere isura ya RDC mu ruhando mpuzamahanga.
Ibi bizanyuzwa mu kwamamaza ibyiza byayo nyaburanga, umuco ndetse no gushyigikira imishinga y’uburezi n’imikino binyuze muri Fondazione Milan.
Ibi binajyana n’ifungurwa ry’ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri RDC, rigamije kwita ku mpano z’urubyiruko rwinshi rukunda AC Milan muri Afurika yo Hagati n’iyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Na ho ku wa 24 Kamena 2025, AS Monaco nayo yatangaje ubufatanye buzamara imyaka ine na gahunda ya “R.D. Congo, Coeur de l’Afrique” yatewe inkunga na Minisiteri y’Imikino n’Imyidagaduro ya Congo.
Ubu bufatanye buzibanda ku: guteza imbere impano z’abakinnyi bato, kunoza imyitozo n’imiyoborere ya ruhago muri RDC, no kwamamaza isura nziza y’igihugu biciye ku mbuga nkoranyambaga n’imyenda y’ikipe.
Minisitiri w’Imikino wa RDC, Didier Budimbu yavuze ko ubu bufatanye “atari amasezerano asanzwe, ahubwo ari icyerekezo gishya kigamije guhindura siporo n’ubukungu bwa Congo, binyuze mu gufatanya n’ibigo bikomeye by’imikino.”