Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Kigali: Umugabo ari gusaba indezo umugore batandukanye avuga ko ibihumbi 600Frw amuha buri kwezi ari macye

Urubanza rutari rusanzwe ruri hagati y’umugabo w’Umunyarwanda n’umugore ukomoka muri Oman ariko wavukiye mu Rwanda ruri gukurikirwa n’abantu benshi, nyuma y’aho umugabo asabye kongererwa indezo y’abana no guhabwa imitungo yahoze ari iy’umugore we.

Didier Semanyenzi, bivugwa ko nta kazi afite, yari yarashakanye na Moza Massoud, umugore w’umunyamahanga ukomoka mu gihugu cya Oman. Bombi babyaranye abana batatu, gusa nyuma baza gutandukana binyuze mu mategeko.

Urukiko rwategetse ko abana baba ku ruhande rwa Se, ari na we ubarera, maze nyina wabo, Moza Massoud, ategekwa gutanga indezo ya buri kwezi ingana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (ni ukuvuga ibihumbi 200 kuri buri mwana).

Mu bijyanye no kugabana imitungo, umugore yahawe inzu iri Kibagabaga, iri gukodeshwa ku mafaranga angana na Miliyoni 2.5 ku kwezi. Umugabo we nawe yahawe inzu igeretse bari basanzwe babanamo.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, Semanyenzi ntiyanyuzwe n’imyanzuro yafashwe ku mitungo, ajurira mu rukiko, ndetse atsinda urubanza. Icyo gihe, inzu ya Kibagabaga yahise yegukanwa n’uwo mugabo, naho inzu igeretse bari basanzwe babanamo igabanywamo ibice bibiri; umugabo ahabwa igice cyo hejuru, umugore ahabwa igice cyo hasi.

Nubwo urukiko rwari rwategetse ko Moza Massoud ahabwa uburenganzira bwo kumenya aho abana be biga no kubasura, kuva mu 2022 nta na rimwe yababonye.

Icyakora, umugabo yakuye abana mu ishuri bigagamo abajyana ahandi, umugore atazi. Uyu mubyeyi avuga ko iyo agerageje kwegera abana, bamukangishwa iterabwoba, ndetse ko abwirwa ko umugabo afite abantu bakomeye bamurengera, barimo mushiki we ukora mu Nteko Ishinga Amategeko n’umushinjacyaha w’inshuti ye ya hafi.

Kubera ibyo byose, Moza Massoud yahisemo kwandikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba kurenganurwa no kongera kubona uburenganzira ku bana be.

Mu rubanza ruherutse kuba mu ntangiriro z’iki cyumweru, Moza yasabye ko urukiko kumwemerera kugera ku bana be nk’uko byari byategetswe mbere. Naho Didier Semanyenzi yasabye ko umugore we yakongeraho amafaranga y’indezo, ndetse akajya yishyura amafaranga y’ishuri ry’abana, imyenda yafashe, ndetse akanamugenera amafaranga yo kwifashisha kuko adafite akazi.

Mu rukiko, byatangajwe ko Moza Massoud ahembwa miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi kuko akorera imiryango mpuzamahanga.

Mu bindi uyu mugabo asaba harimo n’uko yahabwa imitungo bivugwa ko umugore yaguze muri Oman, n’ubwo umugore afite inyandiko zemeza ko nta mutungo ahafite. Semanyenzi we avuga ko afite ibimenyetso bigaragaza ko iyo mitungo ibaho.

Biteganyijwe ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku itariki ya 29 Nyakanga 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top