Urubuga rwa YouTube rwatangaje ko abari basanzwe batambutsa ’video’ zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu majwi n’amashusho, ariko batabihaye umwihariko n’umwimerere, batazongera gusarura amafaranga yishyurwa abakora ibihangano bya video.
Nk’uko bisobanurwa mu mabwiriza mashya, YouTube ivuga ko ’amashusho yatekerejwe na AI’ aba ari amashusho cyangwa amajwi byakozwe n’imashini gusa, nta ruhare cyangwa urwego rugaragara rw’umuntu mu kubitunganya mu rwego rwo kubiha umwimerere n’umwihariko ubitandukanya n’ibindi.
Ibi birimo amashusho y’abantu cyangwa ibihe byahimbwe n’imashini, ibiganiro byakozwe n’amajwi n’amashusho ya AI (deepfake), indirimbo cyangwa amashusho atakozwe n’umuhanzi nyir’izina, ahubwo yakozwe n’ibikoresho bya AI.
Izi mpinduka ziratangira kubahirizwa ku itariki ya 15 Nyakanga, 2025, aho ’video’ zose zo muri ubu buryo zizatangira gukomanyirizwa ku bijyanye no kwishyurwa. Ibi bije nyuma y’uko abantu bari basigaye bakoresha AI mu kwandika ndetse no gukora amajwi n’amashusho, nyamara nta mwimerere n’umwihariko bashyize kuri izo video.
Ibyo byatumaga basarura amafaranga nyamara nta kintu gikomeye bakoze, ibyo ubuyobozi bwa YouTube bubona nko gusaruro aho utabibye.
Uru rubuga rwari rumaze iminsi ku gitutu cy’abarukoresha bakunze kuvuga ko ’video’ zirushyirwaho ziba zidafite ubuziranenge bufatika, ibyo bikaba bishobora gutuma hari abashobora kuruvaho, bakajya gukurikira izindi mbuga zifite umwimerere w’ibihangano bifuza.
Iyi ngamba ya YouTube ishobora kuba urugero ku zindi mbuga zikomeye zishobora gutangira gukurikirana ikoreshwa ry’amashusho ashyirwaho.