Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Uwiyitaga ‘Yesu’ yakatiwe igifungo cy’imyaka 12

Sergey Torop, wahoze ari umupolisi mu Burusiya, yakatiwe gufungwa imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abayoboke b’idini rye yise “Idini ry’Isezerano rya nyuma”.

Torop, wiyitaga Vissarion, yashinze iryo dini mu 1991 avuga ko ari “Yezu wagarutse”, aho yategekaga abayoboke be kutarya inyama, kutanywa ibisindisha no kudakoresha amafaranga.

Abayoboke be babarirwa mu bihumbi, benshi muri bo batuye mu gace ka Petropavlovka muri Siberia, aho baba mu mazu y’imbaho basenga berekeza aho Vissarion atuye ku musozi.

Iperereza ryagaragaje ko yatezaga abayoboke be ihungabana, akabambura n’imitungo. We n’abandi bagabo babiri bafatanyije icyaha, bategetswe no gutanga indishyi zingana na miliyoni 40 z’Amarubule.

Inkiko zemeje ko imyitwarire yabo yabaye iy’iyicarubozo ndetse igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top