Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino, aho rutahizamu w’Umunye-Congo, Chadrak Bingi Belo, ari kwishimirwa bikomeye.
Uyu mukinnyi wageze muri Murera avuye muri Daring Club Motema Pembe (DCMP), ntasiba gutsinda ibitego mu myitozo.
Abajijwe uko ari kwisanga mu ikipe nshya, yavuze ko biri kugenda neza cyane kandi yishimiye ikipe.
Ku bijyanye no gutsinda ibitego, yizeje ko bizaboneka ku bwinshi.
Ati “ Ntabwo namenyereye kuvuga umubare w’ibitego kuko nshobora kuvuga 20 kandi wenda nzatsinda 25. Tuzareba uko bizagenda ariko bizagenda neza ndabibijeje.”
Chadrak Bingi Belo ni umwe mu bitezweho byinshi n’abafana ba Rayon Sports. Ari mu bakinnyi beza muri Shampiyona ya RDC, aho mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 13, mu gihe uwabanje yari yatsinze ibitego 10.