Rayon Sports iri mu makipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya 2025/26, byongeye ikaba iri mu makipe akunzwe cyane kurusha ayandi mu gihugu, ihanzwe amaso cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Iyi kipe yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2024/25 ndetse igatsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, izakina irushanwa rya CAF Confederation Cup yaherukagamo mu 2023.
Intero iracyari ya yindi ku makipe ahagararira u Rwanda, ni iyo kugera mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika. Gusa ibyo si bishya kuri Rayon Sports yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Ayo ni amateka ariko ashyira igitutu ku bayobazi bayo basubiye mu ikipe kugira ngo bongere baheshe aba-Rayons ibyishimo nk’uko byagenze muri iyo myaka irindwi ishize ndetse no mu 2019 ubwo baheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Kugira ngo ikipe yitware neza mu kibuga, by’umwihariko igere ku ntego zo gutwara igikombe cya shampiyona cyangwa kugera mu matsinda bisaba ibintu byinshi birimo no kugira ikipe nziza.
Igitekerezo cyo kugira abakinnyi 26 gishobora kudakunda muri Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko bushaka kugabanya umubare w’abakinnyi bwari busanzwe bukoresha, bagasigara ari 26 barimo Abanyarwanda 13 ndetse n’abanyamahanga 13, ibyo bizabufasha kugabanya amafaranga bwakoreshaga mu guhemba.
Mu mwaka w’imikino ushize, Rayon Sports yakoreshaga agera kuri miliyoni 45 Frw mu guhemba abakinnyi n’abakozi buri kwezi, ndetse kuri iyi nshuro ubuyobozi bwifuza ko yagabanukaho nka miliyoni 10 Frw.
Kugeza ubu, iyi kipe abakinnyi 26 bafite amasezerano barimo barindwi bashya bamaze gutangazwa ari bo umunyezamu Drissa Kouyaté, ba myugariro Rushema Chris n’Umurundi Musore Prince, abakina hagati ari bo Umurundi Tambwe Gloire n’Umunya-Tunisia Mohamed Chelli ndetse na rutahizamu w’Umunye-Congo, Chadrack Bingi Belo.
Hari kandi abaheruka kongera amasezerano ari bo myugariro Serumogo Ali na rutahizamu Biramahire Abeddy ushobora no kwifashishwa mu bakinnyi bo ku mpande.
Umunye-Congo Tony Kitoga ukina inyuma ya ba rutahizamu, na we yasinyiye Rayon Sports ariko ntaratangazwa ku mugaragaro n’iyi kipe nubwo ari gukorana na yo imyitozo, biturutse ku kuba yari agifite amasezerano mu ikipe yakinagamo iwabo.
Gusa hari n’abandi bakinnyi bizeye kuzabona umwanya muri Rayon Sports nubwo bataratangazwa nk’abakinnyi bashya. Abo ni Harerimana Abdulaziz ‘Rivaldo’ wakinaga muri Gasogi United na Ntarindwa Aimable wakinaga muri Mukura VS, bombi bamaze gutangira imyitozo.
Kugeza ubu kandi iyi kipe irimo abakinnyi bari mu igeragezwa ngo umutoza arebe urwego rwabo barimo Umunya-Algérie, Rayane Hamouimeche ukina hagati mu kibuga na myugariro w’ibumoso Rutanga Eric.
Umutoza Afahmia Lotfi avuga ko hari abandi bakinnyi bane bashobora kwiyongera mu ikipe ye barimo abanyamahanga babiri ndetse n’Abanyarwanda babiri. Muri abo abagarukwaho cyane ni Umurundi Bigirimana Abedi n’Umunya-Sénégal Sidy Sarr bakina mu kibuga hagati asatira izamu ndetse na myugariro Bayisenge Emery.
Ni mu gihe mu bakinnyi bashobora gusohoka harimo myugariro Umunya-Sénégal, Omar Gning mu gihe yabona indi kipe n’abandi basesa amasezerano cyangwa bagatizwa barimo Umunya-Cameroun Assan Nah Innocent, Umunya-Congo Brazzaville Prinsse Junior Elanga-Kanga n’Umunya-Mali Souleymane Daffé.

Kugeza uyu munsi, Rayon Sports ifite abakinnyi 17 b’abanyamahanga bose bafite amasezerano ariko bashobora kuvamo abasohoka nk’uko twabigarutseho.
Nk’ikipe izakina amarushanwa Nyafurika, ntacyo bitwaye kuba Rayon Sports yagira abakinnyi benshi b’abanyamahanga kuko muri CAF Confederation Cup ukinisha buri mukinnyi wese ufite hatitawe ku gihugu akomokamo.
Aho imbogamizi zo kugira abanyamahanga benshi zishobora kuzagonga iyi kipe ni mu mikino y’imbere mu gihugu, aho buri kipe iba isabwa kubanza mu kibuga abanyamahanga batandatu mu bakinnyi 11, ndetse mu gihe yaba isimbuje na bwo umubare w’abanyamahanga nturenge ba bandi batandatu.
Nta gushidikanya ko izamu rya Rayon Sports rizaba ririmo umunyezamu w’umunyamahanga uzava hagati ya Drissa Kouyaté n’Umurundi Ndikuriyo Patient, ariko hakaba hari amakuru ko urwego rw’uyu Munya-Mali rukemangwa ku buryo hashobora kugurwa undi munyezamu waba Kwizera Olivier nubwo umutoza Lotfi ashimangira ngo Kouyaté ari mwiza.
Bijyanye n’imikinire ya 3-5-2 umutoza Lotfi yakoreshaga muri Mukura VS, mu gihe yayikomeza, Rayon Sports ishobora kuzagorwa no kubona abakinnyi b’Abanyarwanda bashobora kuyifasha mu gice cyo hagati no mu busatirizi.
Kugeza ubu mu bakinnyi bakina hagati [ahazwi nko kuri 6, 8 na 10] Rayon Sports ifite, abanyarwanda barimo ni Ishimwe Fiston na Ntarindwa Aimable gusa. Abandi ni abanyamahanga barimo Ndayishimiye Richard, Souleymane Daffé, Tambwe Gloire, Mohamed Chelli, Rukundo Abdul Rahman, Tony Kitoga na Adama Bagayogo. Aba bose bashobora kwiyongeraho Bigirimana Abedi na we w’umunyamahanga.
Abasatira izamu ni abanyamahanga Fall Ngagne umaze iminsi yaravunitse, Chadrack Bingi Belo na Biramahire Abeddy ushobora kwifashishwa mu mpande.
Mu bakina ku mpande na ho nta Banyarwanda barimo uretse Harerimana ‘Rivaldo’ utaratangazwa, ariko bijyanye n’imikinire y’umutoza Lotfi abakinnyi b’inyuma ku mpande ni bo bafasha cyane mu gusatira.
Undi mwanya Rayon Sports igikeneyeho igisubizo ni ugushaka umukinnyi uzajya usimburana na Serumogo Ali ku ruhande rw’iburyo, cyangwa amahitamo akaba guhengeka umwe muri ba myugariro bo hagati.
