Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Perezida wa Rayon Sports yavuze abakinnyi b’ingwizamurongo bazasezererwa

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko abakinnyi izatandukana na bo biganjemo abanyamahanga kuko benshi bari abo kuzuza umubare kandi banahembwa amafaranga menshi.

Harabura ukwezi ngo Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/25 itangire. Ni umwaka mwiza kuri Rayon Sports wo gukosora amakosa yakoze mu mwaka ushize ikagerageza kwegukana amwe mu marushanwa izakina.

Nyuma ya Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Iraguha Hadji bagiye muri APR FC, Twagirayezu yavuze ko Rayon Sports ishaka gutandukana n’abandi barimo abanyamahanga.

Ati “Abo tudakeneye tuzabatiza, uzanga ko tumutiza nta ‘licence’ nzamuha. Nka Elenga Kanga Junior tugiye kumuhemba amezi ye abiri, tumuhe amafaranga twamusigayemo tumugura.”

“Omar Gning na we twararangizanyije tuzamuha ibihumbi 7,5$. Souleymane Daffé na we ntabwo ashaka kugenda ariko turi kumvikana.”

Twagirayezu yavuze ko aba bakinnyi bose bazagenda cyangwa bagatizwa ku mpamvu zo kugabanya umubare w’abanyamahanga n’amafaranga bahembwa.

Ati “Twakuyemo abanyamahanga batatu bahembwaga amafaranga menshi pe. Mu banyezamu hari abo tuzatiza kuko turi kuvugana na AS Muhanga, Amagaju FC, Gicumbi FC”

“Ni mu kugabanya umubare w’abanyamahanga. Ikindi ni ukugabanya amafaranga tubishyura, bakamuha make, tukamuha asigaye aho kuzuza umubare. Ndifuza ko twagira abakinnyi 26 batarenga 28, ayo tubishyura na yo akaba angana n’ubushobozi bwacu.”

Rayon Sports iri mu makipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya 2025/26.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top