Mu byo umunyamakuru w’Umufaransa, Romain Molina, avuga ko ari kumwe mu gusesagura amafaranga menshi ya leta mu bifitanye isano na siporo kubayeho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amakipe yo mu Burayi; AS Monaco, AC Milan, na FC Barcelona byagiranye amasezerano agera ku miliyoni 25 USD ku mwaka, nta n’imwe irambara amagambo yamamaza iki gihugu.
Intego yavuzwe: kumenyekanisha intero “DRC, Umutima wa Afurika.” Nk’uko uyu munyamakuru n’umwanditsi w’Umufaransa abivuga ariko: “nta jambo na rimwe muri iyo ntero rigaragara kuri jersey y’amakipe ya mbere.”
Byose byatangiranye n’amasezerano ya miliyoni 1.6 USD na AS Monaco, hakurikiraho amasezerano ya miliyoni 14 na AC Milan, none hiyongereyemo miliyoni 10 z’ama euro buri mwaka ku masezerano y’ubufatanye arimo kurangiye na FC Barcelona.
Ibi byose biri mu rwego rwo “kugaragaza neza isura ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ruhando mpuzamahanga”.
Ariko nk’uko umunyamakuru Romain Molina abitangaza, ngo nta kipe n’imwe izambara imyenda irimo amagambo yamamaza Congo muri iyi saison.
Muri Milan, umwanya wo kwamamaza ngo wari wamaze kugurishwa mbere y’uko amasezerano asinywa.
Muri Monaco, ibirango byamamaza DRC bizagaragara gusa ku myenda imwe y’abakiri bato cyangwa amakipe y’ingimbi.
Molina avuga ko ku bijyanye na FC Barcelona, aya masezerano azaba afite agaciro ka miliyoni 45 z’amayero mu myaka ine, ayo akaba yiyongereyaho miliyoni 5 z’amayero ku mukino umwe udasanzwe aho Barcelona izajya yambara umwenda wanditseho “DRC, Umutima wa Afurika.”
Umukino umwe, miliyoni 5 €.
Intambara muri za minisiteri
Nk’uko uyu munyamakuru w’Umufaransa abitangaza, ngo imicungire y’ubwo bufatanye yateje amakimbirane ashingiye ku nzego hagati y’abayobozi babiri: Didier Budimbu, Minisitiri w’imikino, na Minisitiri w’ubukerarugendo, Didier M’Pambia.
Buri wese arashaka kwikubira no gucunga ibijyanye no kwishyura amasezerano yagizemo uruhare mu gusinya. Uwa mbere yatangije amasezerano na Monaco, uwa nyuma atangiza aya Milan.
Mu gihe aya miliyoni yamadorari ava mu bubiko rusange buri mwaka, siporo yo muri Congo ifite ibibazo uruhurirane birimo Sitade zitawe, ibikorwaremezo bitabaho mu ntara, federasiyo za nazo, impano hanze y’igihugu n’ibindi…
Kugeza ubu, nta kigaragaza inyungu zifatika iryo shoramari rizazana ku rwego rw’igihugu. Ubufatanye na AC Milan buvuga ubufatanye na Mama Sofia Foundation kumushinga w’ishuri i Boma. Ariko, nta ngengabihe, ingengo y’imari, cyangwa gahunda yo kuwushyira mu bikorwa iragaragazwa.