Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Ejo hashize mu mudugudu wa Ituze abantu bafashe umugabo wibye Ibendera ry’igihugu

Umugabo w’imyaka 63 ukomoka mu Karere ka Karongi yafatiwe mu Karere ka Rusizi agerageza kwangiza ibendera ry’igihugu.

Byabereye mu Mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kizura Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025.

Saa 13:50 ni bwo uyu mugabo witwa Bwarikera Bonaventure yageze ku biro by’Akagari ka Kizura afite umupanga n’icupa ry’inzoga rya Mützig, akata injishi y’ibendera ry’igihugu akoresheje umupanga, afata ibendera araryirukankana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko ngo abamuzi bavuga ko iyo amaze gusinda avuga nabi igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Ati “Icyabimuteye nta bwo akivuga. Tugiye kumushyikiriza RIB sitasiyo ya Muganza ngo akurikiranwe”.

Gitifu Sindayiheba yasabye abaturage gukunda igihugu no kubaha ibirango byacyo.

Uyu mugabo avuka mu karere ka Karongi akaba akora akazi ko gupagasa mu murenge wa Bugarama ari na ho yanywereye mbere y’uko yambukana icupa ry’inzoga akajya mu murenge wa Gikundamvura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top