Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Nyamata umukozi wo mu rugo yafashe uburozi abushyira mu mata urugo rwose runywaho

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata, aho biteganyijwe ko azasomerwa mu mpera z’iki cyumweru gitaha. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, ubwo uyu mukobwa wari umaze imyaka itatu akora muri urwo rugo yashyiraga umuti woza inka (RABTRAZ 12.5 % EC) mu mata ngo abo muri urwo rugo baze kuyanywa.

Uyu mukobwa nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, avuga ko yaragambiriye ko abo muri urwo rugo bashegeshwa n’uwo muti akabona uko abiba.

Mu Rukiko, yemeye icyaha; asobanura ko yicuza ibyo yakoze; asaba imbabazi ko atazongera gutekereza ikintu nk’icyo. Urubanza rwapfundikiwe, ruzasomwa ku tariki ya 18/07/2025.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 110 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 21 y’iryo tegeko iteganya ko ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top