Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Abahamya ba Yehova batumye umukino wa Rayon Sports na APR FC uvanwa muri Sitade Amahoro

Umukino wa Super Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ukabera muri Sitade Amahoro wakuwemo kubera Abahamya ba Yehova.

 

Tariki 8 kanama 2025, nibwo umukino wa Super Cup ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ugomba gukinwa ariko ukabera muri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro ariko ibi byose byatwawe na APR FC. Rayon Sports izakina na APR FC kuko ari yo byahuriye ku mukino wa nyuma.

Nkuko byari byatangajwe mbere, byavugwaga ko uyu mukino uzabera muri Sitade Amahoro ariko ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, hasohotse amakuru avuga ko uyu mukino uzabera muri Kigali Pele Stadium.

Twaje kumenya ko impamvu uyu mukino utakibereye mu Amahoro Stadium, byatewe ni uko iyi Sitade yakodeshejwe kare n’Abahamya ba Yehova bazakoreramo umunsi mukuru wabo kuva tariki 8-10 Kanama 2025.

Abahamya ba Yehova bazaba baturutse impande zose z’isi, ndetse umubare uzaba wateraniye mu Rwanda uzaba urenga ibihumbi 4. Ni inama mpuzampahanga ikunze kuba buri mpeshyi y’umwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top