Bigirimana Egide wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruhambuga, yarashwe n’abashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubwo we na bagenzi be bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye Saa Kumi za mu gitondo ku wa 14 Nyakanga 2025, muri Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’Umudugudu wa Yove mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri.
Ibi byabaye nyuma y’aho aba baturage bagera kuri 15 binjiye muri Pariki bitwaje intwaro gakondo bakagerageza kurwana n’abashinzwe umutekano wa pariki, bakarasamo babiri.
Bigirimana Egide uri mu barashwe yitabye Imana ageze mu Bitaro bya Bushenge naho undi warashwe ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora byombi byo mu Karere ka Nyamasheke.
Polisi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Iti “Mu ijoro ryakeye ahagana Saa Kumi n’Igice abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n’imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ubwo bari bahagaritswe n’abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara ahubwo barabagota barabarwanya nibwo harashwe babiri abandi barahunga.”
“Abarashwe bajyanywe mu bitaro bya Bushenge aho umwe muri bo yaje kwitaba Imana. Twihanganishije umuryango wabuze uwabo kandi iperereza ryatangiye kuri iki kibazo”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakoranye inama n’abaturage bwihaganisha umuryango wabuze uwabo, bunasaba abaturage kwirinda kuvogera iyi pariki.