Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Hertie Ruvumbu Nzinga yatangaje ibyo yari yemerewe na Leta DRCongo kugirango akore ibyo yakoze muri Rayon Sports none akaba ari kwicuza

Hertie Ruvumbu Nzinga Ari kwicuza ko Leta ya DRC yamushutse bikabije ikamwizeza Akangari k’amadorali y’umurengera

Luvumbu yicuza ku byo yakoze ati: “Ibyo nakoze ndikwicuza baranshutse batuma ndenga kumahame y’umupira w’amaguru.”

Akomeza agira ati: “banyijeje ko bazampemba umushahara mwiza ndetse nzakina muri As Vita club ark ntanakimwe nabonye mubyo banyijeje ntakimwe nabonye

Reka tubanyuriremo Inkuru yatambutse ubwo Luvumbu yakoraga amabara

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politike

Mu Rwanda inkuru yari iyoboye izindi cyane muri Siporo harimo iya Nzinga Luvumbu wari usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n’ubushotoranyi muri Politiki bwakozwe n’uyu rutahizamu ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ku munsi wo ku cyumweru cya tariki ya 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1, harimo icya rutahizamu wayo Nzinga Luvumbu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 53 w’umukino.

Mu kwishimira iki gitego kuri uyu Rutahizamu, yakoze ikimenyetso kimenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo gukorwa n’abanye politiki, iki kimenyetso gikorwa hapfutswe umunwa ndetse n’urutoki rumwe ruri ku musaya, ibi bikaba byaramaganywe n’inzego zitandukanye.

Ibi Luvumbu yakoze biherutse gukorwa n’ikipe y’igihugu yabo ubwo yari mu gikombe cy’Afurika ubwo bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri, nyuma yaho FIFA na CAF bamaganye aba bakinnyi ko batagomba guhuza Politi na Siporo.

Rayon Sports asanzwe akinira yitandukanyije nawe

Nyuma y’ibyo byabaye, ubuyobozi bw’ikipe asanzwe afitiye amasezerano ya Rayon Sports yahise isohora itangazo rigenewe abakunzi bayo ndetse n’aba siporo muri rusange ryo kwitandukanya n’uyu mukinnyi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagize iti”Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top