Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gushakisha umusore wagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yicaye hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, anywa byeri.
Aya mashusho yatangiye gukwirakwira mu mpera z’icyumweru gishize ku rubuga rwa TikTok. Agaragaza umusore wicaye ku ntebe iteye hejuru y’iyi modoka ikora ubwikorezi rusange, imbere ye hari ameza ateretseho byeri ebyiri, agenda asoma gake gake.
Ababonye aya mashusho basabye Polisi ya Uganda kugira icyo ikora, kuko binyuranyije n’amategeko y’umuhanda muri iki gihugu, ndetse bikaba byarashoboraga gushyira ubuzima bw’uyu musore mu kaga, cyane ko iyi modoka yari yicaye hejuru yagendaga.
Ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, Umuvugizi Wungurije wa Polisi ikorera muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko iyi modoka yafashwe ndetse uwari uyitwaye atabwa muri yombi.
Ati “Twabashije gukurikirana imodoka yari itwaye umuntu hejuru yayo. Yarafashwe umushoferi akurikiranyweho gutwara umuntu mu buryo bushyira ubuzima bwe mu kaga.”
Polisi yatangaje ko uyu musore wari wicaye hejuru y’iyi modoka atarafatwa, kuko yahise ahunga ubwo yamenyaga ko ari gushakishwa.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu musore yari yishyuye umushoferi ibihumbi 20 by’Amashilingi (8000 Frw) kugira ngo yemere kumutwara hejuru y’imodoka, agamije kwigarurira abantu ku mbuga nkoranyambaga.