Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

REB yatangaje impinduka mu burezi bw’u Rwanda, irongera ihindura amasaha yo gutangira amasomo, ndetse abiga combination bahindurirwa amasomo bitewe na combination bigaga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje amavugurura mashya mu cyiciro cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye azatangira kubahirizwa umwaka utaha w’amashuri 2025-2026, harimo ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo saa mbiri zuzuye za mu gitondo.

Dr Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, yavuze ko amavugurura mashya arimo gukorwa mu burezi, ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe, aho uyu mwaka uzatangirana n’impinduka mu mashami yigishwa mu mashuri yisumbuye.

Izi mpinduka ziteganya ko isaha y’amasomo yatangiriragaho izahinduka. Ku rundi ruhande, ibigo bifite ubucucike buri hejuru mu cyiciro cy’amashuri abanza abanyeshuri bazajya biga basimburana, bamwe mu gitondo abandi ni mugoroba.

Yagize ati: “Ahangaha habayemo amavugurura akomeye na byo bitewe n’ibyo abarimu batubwiraga. Abarimu baratubwiraga bati integanyanyigisho ntabwo umwana ashobora kuzayirangiza habe na gato, ni ndende cyane.

Usanga rero amashuri menshi dufite yiga mu cyo twita ingunga ebyiri, iyo wiga ingunga ebyiri ntabwo wabasha kubona amasaha (Periods) 40 mu cyumweru wiga ingingo ebyiri.

Iyo wiga ingunga ebyiri amasaha menshi ushobora kubona ni 25 mu cyumweru cyangwa se 5 ku munsi.

Turavuga tuti kugira ngo tubone amasaha 3.5 ku munsi, umwana yige biradusaba gutangira ko abana bagomba gutangira saa 8:00 za mu gitondo bakageza saa 11:40 ikindi cyiciro kigatangira Saa 01:10 kikageza saa 16:50.”… Ibi ni mu gihe amasomo yari asanzwe atangira 08:30.

Amasomo yahujwe mu mavugurura mashya

Dr Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, asobanura ko nk’abanyeshuri bari bafite ishami rya MCB (Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu), abari bafite ishami rya PCB (Ubugenge, Ubutabire n’Ubumenyamuntu) n’abari bafite ishami rya PCM (Ubugenge, Ubutabire n’Imibare) ayo masomo yashyizwe mu gice cya Siyansi.

Agaragaza ko abari bafite ikindi gice cya Siyansi nka MEG, MCE, MPC, MPG aho haba harimo Ubumenyi bw’Isi bwinshi, ubutabire, ubumenyi kuri mudasobwa, harimo ubukungu. Abo banyeshuri bazajya mu mibare igice cya Kabiri.

Akomeza agira ati: “Hari irindi shami ry’ubuhanzi (Arts & Humanities) amashuri yari afite impuzamasomo ya HGL (History, Geography & Literature in English) hakaza n’indi yitwa HELP (History, Literature & Psychology) amashuri yari afite izo mpuzamasomo uko ari Ebyiri, abo bazajya bajya mu ishami rya Arts & Humanities.

Hari irindi shami ry’indimi, bari basanzwe biga LFK (Literature in English, French, Kinyarwanda & Kiswahili) ubungubu bazajya bafata indimi zose ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.”

Ubushakashatsi ku Nteganyanyigisho

Dr Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, avuga ko hakozwe ubushakashatsi cyangwa isesengura ryo kureba uburyo integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi irimo gushyirwa mu bikorwa n’imbogamizi ziyirimo.

Asobanura ko ibyo ngibyo biba itegeko cyangwa se akaba ari ko bigomba kugenda buri nyuma y’imyaka itanu.

Hagati y’imyaka 5 na 8 ibihugu byose biba bigomba gukora isesengura kugira ngo birebe ko integanyanyigisho irimo gushyirwa mu bikorwa babe bagira ibyo bahindura cyane n’Isi cyangwa n’Igihugu kiba cyarafashe undi murongo.

Ati: “Natwe twakoze isesengura ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Bimwe mu byo abarimu batubwiraga cyane cyane abarimu bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ariko no mu byiciro byose, batubwiraga ko integanyanyigisho ikomeye, irimo ururimi rukomeye cyane, Icyongereza gikomeye kitari ku kigero cy’abana ndetse n’ibyigwa birimo bidahuye n’igihe bafite.

Byatubwiye ko twongera tugasubira mu nteganyanyigisho cyane cyane mu bitabo, tukareba tuti wenda niba imibare umwaka wa Kane, niba twarateganyaga ko biga ibyigwa 15, ese mu by’ukuri ibi byigwa 15 umwana wo mu wa Kane w’imyaka 16 ibi bintu azabishobora, ibi bintu biri ku kigero cye, ese ururimi rurimo bimeze bite, ibi ni byo twongeye dusubiramo dufatanyije n’abarimu bakajya batubwira bati iki kigwa kirakomeye tukivane mu wa Kane tukijyane mu wa Gatanu cyangwa se iki kigwa kiroroshye tukijyane mu wa Mbere. Ayo ni yo mavugurura turimo gukora.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakiriye neza aya mavugurura banishimira ko aho mu mpuzamasomo zari zisanzwe zose zabumbiwe hamwe, hagasigara ishami ry’Imibare n’Ubumenyi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Padiri Mfurayase Jean, Umuyobozi wa Lycée de Kigali, yagize ati: “Ugasanga kuba utiga imibare harimo ikibazo cyo kuba umwana adatekereza cyane.

Ikindi wenda tugaruke ku ndimi, nk’ururimi rw’icyongereza narwo rwigishwa mu Rwanda ugasanga harimo ikibazo ngo umwana ntazi icyongereza n’iyo magambo yakundaga gukoreshwa, ntazi Icyongereza, ntazi Igifaransa yewe n’ikinyarwanda ntakizi neza.

Ubungubu bizatworohera, ikindi cyiza n’uko kizajya kibazwa mu kizamini cya Leta.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top