Rugaju Reagan, umwe mu banyamakuru b’imikino bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangiye urugendo rushya mu mwuga w’ubutoza, aho yahawe amahirwe yo kwimenyereza ku ikipe ya Gorilla FC, ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Uyu musore uzwi cyane mu bijyanye no gutangaza amakuru y’imikino, aherutse kubona Licence C ya CAF (Confederation of African Football), imwemerera gutangira gutoza ku rwego rw’ibanze. Aya mahugurwa yatumye afungurirwa amarembo mashya mu mwuga w’ubutoza, ndetse atangira gushyira mu bikorwa ubumenyi yakuye mu masomo.
Kwinjira muri Gorilla FC nk’umutoza w’imenyerezamwuga ni intambwe ikomeye kuri Rugaju, igaragaza umuhate afite mu kwagura impano no gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, haba mu itangazamakuru cyangwa mu butoza.
Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwakiriye neza Rugaju, buvuga ko bumwizeyeho imbaraga n’ubumenyi bizafasha ikipe kurushaho gutera imbere, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abatoza bakuru ndetse no kuzamura impano z’abakinnyi bato.
Ibi bikaba bije byiyongera ku rugendo rwa benshi mu banyamakuru b’imikino bagenda binjira mu zindi ngeri z’uyu mukino, bifashishije ubumenyi bafite mu by’imikinire, amategeko y’umukino ndetse no gukunda umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.