Hashize imyaka 31 indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana ihanuwe ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994, impanuka yafashwe nk’imbarutso ya Jenoside yasize isi yose icitse ururondogoro.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yahanuwe igeze hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ihitana Perezida Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, abayobozi mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe, ndetse n’abapilote b’Abafaransa bari bayitwaye.
Senkeri, wari umaze imyaka myinshi mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana, yagombaga kuba ari muri iyo ndege. Ariko ntibyakunze yarasigaye, biba n’amahirwe ye yo kurokoka. Uyu munsi, ku nshuro ya mbere nyuma y’iyo myaka yose, atangaza uko yabashije kurokoka.
“Nagombaga kuba ndi muri iyo ndege”
Senkeri yamaze imyaka 15 arinda Perezida Habyarimana, na mbere y’uko intambara n’ingabo za RPA (Rwandan Patriotic Army) itangira.
Nk’umwe mu bari bizewe mu mutwe w’abashinzwe umutekano wa Perezida, kwitabira ingendo zose Perezida yajyagamo byari ibisanzwe, kugeza kuri urwo rugendo rwa nyuma rujya i Dar es Salaam muri Mata 1994, aho ibintu byahindutse ukundi.
Agira ati “Ubundi byari biteganyijwe ko twese tuba turi muri iyo ndege turi hamwe. Ariko uwo munsi, Perezida yahise afata icyemezo gitunguranye gituma ibintu bihinduka. Yahaye imyanya Perezida Ntaryamira w’u Burundi n’Abaminisitiri be babiri kuko indege yabo yari yapfuye. Ubwo rero birangira nta myanya yacu isigaye mu ndege twebwe abashinzwe umutekano.”
Icyo cyemezo, cyafashwe nk’ubugwaneza cyakozwe , ni cyo cyamurokoye.
Senkeri yibuka ubwo yarimo areba iyo ndege ihaguruka i Dar es Salaam igiye we asigaye, ariko atiyumvisha ko ari bwo bwa nyuma yari ayibonye ijyanye Perezida Habyarimana ari muzima.
“Hari amakuru yo kuburira yatanzwe ariko ntiyahabwa agaciro”
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ishami rya BBC Gahuza rikorera mu karere k’ibiyaga bigari, Senkeri yatangaje ko yahawe amakuru yizewe avuga ko iyo ndege ishobora kuraswa.
“Twari ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam, haza abashinzwe kurinda Perezida Mobutu Sese Seko wa Zaire ( RDC y’ubu), batubwira ko bamenye amakuru avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ‘Falcon’ ishobora kuraswa.”
Senkeri avuga ko yahise atanga ayo makuru ku bayobozi babishinzwe. Abapilote b’Abafaransa nabo barayamenya, maze basaba ko indege yagenda ikagwa i Goma (Zaire) aho kujya i Kigali. Ngo habayeho kohereza ubwo butumwa binyuze kuri Mageza, wari ushinzwe porotokole ya Perezida, kugira ngo aburire Perezida Habyarimana.
“Ariko Perezida yanze kubyumva,” nk’uko Senkeri abivuga, kuko ngo “Yashakaga kujya mu rugo iwe.”
Muri iyo minsi, ibibazo bya politiki mu Rwanda byari bimeze nabi. Senkeri avuga ko mu gihe habagaho igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryayobowe na Colonel Théoneste Lizinde n’undi witwaga Biseruka, Umutwe w’abarinzi ba Perezida (GP) wakozwemo igisa n’umukwabu, bamwe barirukanwa, hasigara abo bigaragara ko badafite ikibazo.
Senkeri ati, “Njye kuko ntari umuntu ukunda kuvuga cyangwa kugira amagambo menshi, baransize. Ariko nyuma Colonel Nkundiye yaje kumenya uwo ndi we atangira kujya insubiza inyuma mu kazi.”
Nubwo habayeho gutotezwa, Perezida Habyarimana ngo yari agifitiye Senkeri icyizere. Hari igihe yamuhamagaje mu nama yarimo Colonel Elie Sagatwa (mwishywa wa Perezida), umuyobozi wa Rwasir (urwego rw’umutekano rwa Perezidansi), n’abandi bayobozi bakomeye. Ariko abo bari kumwe babeshye ko Senkeri arwaye ndetse ko ari mu bitaro.
Muri icyo gihe, abantu bose bari bazi ko RPA-Inkotanyi , ingabo zari zimaze imyaka mu buhungiro kuva cyera zirimo kurwanira kugaruka mu gihugu.
Major General Déogratias Nsabimana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), icyo gihe nawe ngo yagaragaye i Dar es Salaam bitunguranye.
Perezida Habyarimana ngo yaramubajije ati, “Urajya he?”, ubwo Nsabimana yerekana impapuro z’urugendo, asubiza Perezida Habyarimana ati, “Tugiye gukorana urugendo.”
“Bagerageje Kunyica Inshuro nyinshi”
Mu gihe bari bagiye kuva i Dar es Salaam, umupilote w’Umufaransa yongeye kugaragaza impungenge kuri urwo rugendo, asaba ko yajyana indege akayigusha i Goma. Ariko Perezida Habyarimana ntiyabyumva aranga.
Perezida Ntaryamira w’u Burundi, kubera ko indege ye yari yapfuye, yinjiye mu ya Perezida n’Abaminisitiri be. Ariko abandi bayobozi bamwe babanza gusa n’abatinda kuyinjiramo.
Senkeri ati, “Jenerali Nsabimana yatinze kwinjira. Habyarimana arasohoka aramubaza ati: ‘Kuki utinjira?’ Nsabimana asubiza asa n’utera urwenya, avuga ko ashaka kubanza kugura sima ihendutse aho i Dar es Salaam.”
Habyarimana ngo yahise amubwira ati: ‘Injira mu ndege!’”
Naho Muganga Emmanuel Akingeneye, wari muganga wa Perezida, nawe yari afite impungenge atinda kwinjira mu ndege.
Hanyuma ngo Habyarimana aramubwira ati, “Akingeneye, ko utinjira, ni nde uzambwira uko ibintu bimeze, niba utaje?”
Ibyo birangiye, Perezida Habyarimana yavuze amagambo akomeye, agira ati, “Bagerageje kunyica inshuro nyinshi. Niba bashaka kongera kubigerageza, ubwo nyine niko bigomba kugenda.”
“Radio Muhabura yamvikanaga no mu rugo kwa Perezida Habyarimana”
Mbere y’icyo kiganiro na BBC, Senkeri yari yaravuzeho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Avuga ko yibuka ko kwa Perezida Habyarimana bagendaga bumva Radio Muhabura, Radio yakoreshwaga n’Inkotanyi mu gihe cy’urugamba
Yagize ati, “Perezida Habyarimana yajyaga abaza rimwe na rimwe, ati noneho se bavuze iki?’”
Uko Senkeri yarokotse, agahunga, akaza no guhunguka
Mu gihe Falcon 50 yaturikiraga hejuru ya Kigali ku ya 6 Mata, Senkeri yari yasigaye i Dar es Salaam. Yavuye yo ku itariki 4 Nyakanga 1994, ubwo Kigali yari imaze gufatwa n’Inkotanyi, Jenoside irangiye.

Yahungiye i Goma, muri Zaire (ubu ni RDC). Nyuma, ni RPF-Inkotanyi yamugaruye mu Rwanda.
Senkeri arti, “Bamaze kunkubita amaso, bampamagaye mu izina. Bari bazi uwo ndi we.”
Senkeri yasubiye mu buzima busanzwe, abaho mu mutuzo, gusa akomeza kubika ku mutima ayo mateka y’ibyo yabayemo kugeza ubu.
Senkeri Salathiel yabayeho mu bihe bibi u Rwanda rwagize. Indege atigeze yinjiramo, yatumye amateka y’igihugu ahinduka, nyuma y’iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urugendo rurerure rwo kongera kwiyubaka.
Yagize ati, “Narokotse uwo munsi, ariko byose nari nzi byarashize.”
Nyuma y’imyaka 31, Senkeri avuga atari ugusobanura ibyabaye, ahubwo ari ukwandika amateka. Kugira ngo ibisigisigi byayo biboneke. Kugira ngo avuge ati: ‘Nari mpari’. Kandi rimwe na rimwe, kurokoka ubwabyo ni igihamya gikomeye.