Umuhanzi Nessa yakomoje ku mashusho agaragaza amabere yifashishije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Lale’ yakoranye na Symphony Band, ahamya ko we ku rugamba rwo gushaka amafaranga ntacyo atakora.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’uko amashusho y’iyi ndirimbo amaze kujya hanze, yavuze ko we ibyo yakoze ari ubuhanzi kandi yifuza ko byamwinjiriza bityo ko ntacyo atakora mu gihe ari gushakisha ubushobozi.
Ati “Ni ukuvuga ngo indirimbo yitwa ‘Lale’ rero iyo waje guhiga imifungo hasi hejuru ntacyo utakora nic cyo nashakaga kwerekana, ku ifaranga ntacyo utakora.”
Abajijwe niba aya mashusho ari yo azamufasha kubona ayo mafaranga yifuza, Nessa yagize ati “Hoya, amafaranga azaboneka ku bwo gushakisha umuntu akora buri kimwe.”
Nessa ni umwe mu bahanzi badakunze kuvugwaho rumwe bitewe n’ibihangano bye akenshi biba birimo amagambo bamwe bahamya ko adakwiye gukoreshwa mu ndirimbo nubwo hari urundi ruhande na we ahengamiyeho ruhamya ko ari uburenganzira bwe gukora igihangano uko acyifuza.
Nessa umaze imyaka myinshi agerageza gukomeza izina rye mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu akorana na Beat Killer basigaye babana nk’umugore n’umugabo uyu akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo uyu mukobwa yahuriyemo na Symphony Band.
Mu myaka irenga 10 bamaze bakorana, Nessa na Beat Killer bemeje ko bamaze itandatu babana nk’umugore n’umugabo nubwo ari amakuru bari baragize ibanga kugira ngo babanze bubake ibintu byabo. Reba AMASHUSHO + AMAFOTO.