Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko rwakoze amavugurura atandukanye mu burezi arimo ko kuva mu mwaka w’amashuri utaha wa 2025/26 abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangira amasomo saa mbili za mu gitondo aho kuba saa tatu nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Mutezigaju Flora, yavuze ko izo mpinduka zizatangira kubahirizwa muri Nzeri uyu mwaka ubwo umwaka utaha w’amashuri uzaba utangiye.
Izo mpinduka zikubiyemo ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu abanyeshuri bazajya biga ingunga imwe aho kwiga ingunga ebyiri nk’uko byari bisanzwe hamwe na hamwe.
Mutezigaju ati “Kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru.
“Twasanze kugira ngo tubone amasaha dukeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40’ noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n’iminota icumi bageze saa kumi na 50’.”
Izo mpinduka kandi zirimo ihuzwa ry’amashami yigishwaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho ayenda gusa yahurijwe mu mbumbe eshatu z’ingenzi harimo iy’Imibare na Siyansi irimo ibyiciro bibiri, Iy’Ubumenyamuntu ndetse n’iy’Indimi.
Aho harimo ko amashami ahuriye mu Butabire nka MCB, PCB na PCM azahuzwa abyare ikiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Mbere noneho abigaga amasomo ahuriye ku Mibare nka MEG, MCE, MPC na MPG ahuzwe mu kiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Kabiri.
Hazahuzwa kandi amashami y’Ubumenyamuntu azwi nka HGL na HLP abe imbumbe yiswe ‘Arts and Humanities’ mu gihe amasomo y’indimi na yo asanzwe arimo amashami abiri rimwe ryihariye Igifaransa irindi Igiswahili na yo azahuzwa bajye baziga zose uko ari Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igafaransa.
Izo mpinduka kandi ziteganya ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nibura buri kigo cy’ishuri cyagira amashami abiri kugira ngo bizanatume abalimu bashobora kujya boherezwa ahari amasomo ajyanye n’ibyo bari basanzwe bigisha.
Umuyobozi Mukuru wa Lycée de Kigali, Mfura Jean yabwiye RBA ko izo mpinduka zari zikenewe mu myigishirize.
Yagize ati “Kuba hari abatigaga Imibare byatumaga badatekereza cyane. Ikindi ni uko hari ikibazo cyo kuvuga ngo abana basoza kwiga bazi Icyongereza, Igifaransa yewe n’Ikinyarwanda batakizi neza kandi mu gukora ibizamini by’akazi babikeneye. Ni byiza ko kandi Icyongereza bose bazajya bakibazwa mu kizamini cya Leta.”