Urukundo ruri kuvuza ubuhuha hagati ya Kate Bashabe n’umuhungu wa Perezida.
Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Tumelo Ramaphosa, yagaragaje amarangamutima adasanzwe kuri Kate Bashabe, kugeza aho amwita ‘isanzure rye’, bituma bamwe bakeka ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa wabiciye mu myidagaduro mu Rwanda.
Ubu butumwa uyu musore yabushyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagereranyije uyu mukobwa na ‘byose bye’. Mu magambo y’Icyongereza yashyize kuri uru rubuga aherekejwe n’ifoto ya Kate Bashabe yambaye umushanana, yagize ati “My Universe’’.
Hari andi makuru avuga uyu musore amaze iminsi mu Rwanda, ndetse aheruka gusangiza amashusho abamukurikira, ari mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Utereye amaso ku mbuga nkoranyambaga, ubona Kate Bashabe yararebye amashusho n’amafoto atandukanye y’uyu musore agashyiraho utumenyetso tugaragaza ko ayakunze, ndetse ahandi kwiyumanganya biranga agatanga ibitekerezo.
Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, si ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bazwi cyane muri Afurika.
Kuva mu 2019 yakunze kuvugwa mu nkuru zo gukundana n’Umunya-Sénégal Sadio Mané, wamamaye mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru i Burayi ariko abyamaganira kure. Muri Mutarama 2024 uyu mukobwa yavuze ko afite umukunzi.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yagize ati “Ndacyari umukobwa, ariko buriya igihe kizagera nanjye mbe umubyeyi. Ni iby’Imana. Umukunzi we arahari.”
Uyu mukobwa asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abinyujije mu Muryango yashinze yise ‘Kabash care’, ndetse yabaye Miss MTN mu 2010, mu 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.