Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yafatanywe icyuma ku ishuri ahari kubera ibizamini bya leta, avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu.
Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, aho amakuru akomeza avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano zari aho zagerageje kukimwambura, ariko we agashaka kuzirwanya, ariko aza kugeraho aratuza.
Abazi uyu mwana bavuze ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge, ibyo baheraho bakeka ko ari byo byaba byamuteye iyi myitwarire mibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yafashwe afite icyuma ku mukandara
Ati “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anacyekwaho kuba gukoresha ibiyobyabwenge.”
SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko ikibazo cy’uyu munyeshuri kirimo gukurikiranwa, kugira ngo hamenyekanye neza igitera imyitwarire y’uyu munyeshuri.
Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kuri Polisi, Agashami ka Kigeme aba ariho akorera ikizamini ndetse byanzurwa ko n’ikizamini cyo ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka ari ho azagikorera kugira ngo hirindwe ko hari umuntu yazagirira nabi.