Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Gatsibo: Umunyeshuri yageze ku kizamini cya Leta abura ibyo asubiza, birangira agiciye akijugunya mu bwiherero

Umukobwa wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwikiniro, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, yakoze ikizamini cya Literature in English, abonye ko ibyo yabajijwe atabizi bishobora no gutuma abona zeru, aracyiba ajya kukijugunya mu bwiherero.

Ibi byabaye kuwa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025 ubwo abiga indimi bakoraga ikizamini cy’Ubuvanganzo. Ubwo abandi bari bari gukora umwe mu bakobwa biga indimi kuri GS Rwikiniro yarebye ikizamini babajijwe asanga atari bukibashe ahitamo kugica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yatangaje ko uwo munyeshuri yaciye ibisubizo yari yatanze ku kizamini cya Literature nyuma yo kubona ko ashobora kuzabona zeru abandi bana bakamuseka.

Yagize ati “Ni umwana wari uri mu kizamini abona ko ibyo bamubajije adashobora kubitsinda ngo cyamunaniye noneho amasaha yo gusoza ikizamini ageze, aho kugira ngo we atange ibisubizo yatanze ikiriho ibibazo (Questionaire) abarimu bagira ngo yatanze ikiriho ibisubizo, ikindi yarakijyanye aragica akijugunya mu bwiherero.’’

Gitifu Musonera yakomeje avuga ko ubwo abarimu n’abandi bakuriye site iri gukorerwaho ibizamini bagenzuraga niba abanyeshuri bose batanze kopi ziriho ibisubizo, basanze muri iryo shuri harimo umunyeshuri umwe ubura bagenzuye neza basanga hari umukobwa watanze kopi y’ibibazo.

Ati “Mu kubaza uwo mwana, umunyeshuri yasobanuye ko icyatumye ashwanyaguza ikizamini ari uko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be.’’

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwo mukobwa yagarutse gukora ibindi bizamini bisigaye kandi ko nta kindi kibazo cyagaragaye.

Kuri ubu abanyeshuri barenga ibihumbi 255 bari gukora ibizamini bya Leta mu Rwanda hose, abari gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange ni 149.134. Mu cyiciro cya Kabiri ibizamini biri gukorwa n’abanyeshuri 106.364

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top