Muri iyi nama Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS yatanze amabwiriza y’uburyo umuti wa ‘Lenacapavir’ uzajya ukoreshwa. Yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Kurwanya SIDA na Hepatite muri OMS, Dr. Meg Doherty.
Uyu muti wakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, Gilead Sciences.
Wakorewe igerageza rya mbere n’irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw’abawutewe. Wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa SIDA ku rugero rwa 99,9%.
Lenacapavir Yeztugo iterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka.
Ubwo yatangaga amabwiriza ajyanye n’ikoreshwa ry’uyu muti mu gihe waba utangiye kuboneka, Dr. Meg Doherty yagaragaje ko Umuryango Global Fund na Children’s Investment Fund Foundation (CIFF) byagaragaje ubushake bwo gufasha ibihugu bya mbere bizagaragaza ubushake bwo kuwugeza ku baturage bawo, kubona uyu muti.
Ati “Biyemeje ko bazana uyu muti mu bihugu bya mbere icyenda mu ntangiriro za 2026. Vuba aha ibihugu byinshi bishaka gukoresha uyu muti umara igihe kirekire.”
Dr. Meg Doherty yavuze ko ku ikubitiro ibi bihugu bizahabwa iyi miti ku buntu.
Ati “Icyakora mu gihe kirekire turi kureba uburyo ibiciro byaba biri hasi nk’uko ibinini birinda kwandura bigura cyangwa bikazaba biri hejuru ho gato.”
Yavuze ko Lenacapavir Yeztugo nitangira gutangwa, intego ari uko buri mwaka yajya ikoreshwa n’abarenga miliyoni ebyiri, ariko bakizera ko uko iminsi izajya yigira imbere n’imibare izajya yiyongera.
Ati “Uzanafasha abantu bo mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura cyane nk’abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya, imfungwa n’abandi.”
Yavuze ko kandi Lenacapavir Yeztugo izafasha abari n’abategarugori bari mu bihe byo kubyara ukazabarinda kwanduza abana babo.
Dr. Meg Doherty yasabye ibihugu kwitegura mu buryo buhagije mu kwakira Lenacapavir Yeztugo, hatozwa abaganga ku bijyanye no kutikoresha, gushora imari muri gahunda zijyanye no gutuma ugera kuri bose n’ibindi.
U Rwanda mu bihugu byiteguye…
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu guhangana na Virusi itera SIDA, aho mu bantu 100 bapfa buri munsi barindwi muri bo baba bafite ubwandu bwa Virusi ya SIDA, barwaye SIDA. Ni imibare yagabanyutse nko mu myaka 11 ishize bageraga kuri 20 buri munsi.
Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
U Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na SIDA bagabanyutse kugeza kuri 86%.
U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera SIDA badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Hakomeje gutezwa imbere imiti ihangana n’iyi ndwara, abanywaga ibinini hafi bine bagera kuri kimwe ku munsi, ibinini bifasha umuntu kutandura ibizwi nka ‘PrEP’, ndetse ubu ikirangamiwe ni Lenacapavir Yeztugo.
Dr. Meg Doherty yavuze ko u Rwanda na rwo ruri mu biganiro biganisha ku kureba uburyo “rwatangira kugera kuri ubu buryo bw’ubwirinzi no kubuzana mu Rwanda.”
Byanashimangiwe kandi na Minisitiri w’u Buzima, Dr Sabin Nsanzimana wabwiye IGIHE ko “u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge (long-acting injectable treatment), mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no kwita kuri Virusi itera SIDA, ndetse bizakorwa bidatinze.”
Ati “Twavuye ku binini byinshi abantu banywa ku munsi tujya ku kinini kimwe ku munsi. Ubu turi kujya ku yindi miti yaba ku wo kunywa rimwe ku kwezi cyangwa ugafata urushinge rw’amezi menshi ashobora no kugera ku mezi atandatu.”
Minisitiri Dr Nsanzimana kandi yavuze ko mu myaka nka 20 ishize u Rwanda rwagize uruhare mu bushakashatsi bugamije kurandura Virusi itera SIDA by’umwihariko bigizwemo uruhare n’Ikigo kizwi nka Projet San Francisco (PSF).
Ati “Ubu turacyagira uruhare mu bushakashatsi mpuzamahanga mu bijyanye na SIDA kandi tuzanakomeza.”
U Rwanda rwiteguye gute kuziba icyuho cya USAID?
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi arimo n’iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID mu gihe cy’iminsi 90.
Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126.457.174$,
Amenshi yerekeza mu rwego rw’ubuzima nko kurwanya Virusi itera SIDA n’izindi ndwara, kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58$.
Icyakora Minisitiri Dr Nsanzimana, yavuze ko hakozwe byinshi by’ingenzi kugira ngo porogaramu z’u Rwanda zidahagarara nk’ibijyanye n’imiti, gusuzuma, n’ibindi.
Ati “Ibyo byose twarabikoze ndetse dushakisha n’uburyo ibyatwaraga amafaranga menshi bitwara make kandi tutabihagaritse. Ntabwo twigeze duhindura intego zacu, nta n’ubwo tuzabikora, ahubwo turi gushaka ibindi bisubizo bituma tugera ku byo twagombaga kugeraho nubwo inkunga zagenda kuko n’ubundi ntabwo zizahoraho.”
Yavuze ko u Rwanda rwatekereje kare gutegura gahunda zo kurwanya SIDA zitari ku ruhande ahubwo zashyizwe mu zo guteza imbere ubuzima muri rusange, ibyarufashishe ku buryo n’iyo inkunga ziteza imbere urwego runaka zahagarara, urwego rw’ubuzima muri rusange rwakomeza nta nkomyi.
Ati “Indwara iyo ari yo yose twahangana na yo. Ni na cyo gikuru ikindi ni ubushake n’imikoranire y’inzego kandi byagiye bitanga umusaruro.”
Umushakashatsi akaba n’umuyobozi mu Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, ushinzwe ibijyanye n’amakuru yifashishwa mu kurwanya iyi ndwara, Mary Mahy, yavuze ko mu 2024 bagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 40% no kugabanya impfu zituruka kuri SIDA ku kigero cya 54%.
Yavuze ko iyo mibare ishobora gukomwa mu nkokora mu buryo bugaragara kuko nko mu 2025, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), yari iteganyijwe gutanga miliyari 4,3$ mu guhangana na Virusi itera SIDA, ariko inkunga yabaye ihagaze.
Ati “Mu 2024 iyo gahunda yafashije abangavu n’abagore bakiri bato miliyoni 2,3 kubona serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA. Abantu barenga miliyoni 2,5 bahawe imiti ituma batandura, abandi miliyoni 84 barapimwa. Ibyo mu bihe biri imbere ntabwo bizakomeza, ibizatuma ubwandu bushya bwiyongera.”
Yagaragaje ko mu 2024, abagera kuri 50% by’abo mu byiciro biba biri mu byago byo kwandura Virusi itera SIDA nk’abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya n’abandi, bahawe uburyo bwo kwirinda.
Yavuze ko mu 2025 UNAIDS yakusanyije amakuru ajyanye n’uko guhagarika inkunga byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa benshi.
Nko muri Nigeria buri kwezi abarenga ibihumbi 40 bafataga imiti ya PrEP , ariko nko muri Mata 2025 hagaragaye ko abagera ku 6000 ari bo bonyine bari bari gufata iyo miti, akerekana ko inkunga ikenewe mu guhangana n’iyi ndwara.


