Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Maj. Gen (Rtd) Jack Nziza wahoze mu ngabo z’u Rwanda, bahawe imirimo mishya.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga ni yo yabahaye imirimo.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, ryerekana ko Maj. Gen (Rtd) Jack Nziza yagizwe Visi-Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare.
Maj. Gen (Rtd) Nziza wasezerewe muri RDF muri 2017, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Gatabazi ku rundi ruhande yagizwe ugize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare.
Mbere y’aho yari yarabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Abandi bahawe inshingano zimwe na Gatabazi barimo Nyirarugero Dancille wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Jacqueline Muhongayire.
Ni mu gihe Valerie Nyirahabineza yagizwe Perezida w’iriya komisiyo yari asanzwe anabereye umuyobozi.
Inama y’Abaminisitiri kandi yatanze Amb. Vincent Karega wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie, mu gihe Innocent Muhizi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) yatanzwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.
Hashyizweho kandi abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri zitandukanye, barimo Dr. Muhammed Semakula wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Gisèle Umuhumuza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Fidèle Bingwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Hari kandi Arstarque Ngoga wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Alphonsine Mirembe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’umutwe w’abadepite na Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
