Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

RDB yinjiye mu iperereza ku birego bya serivisi mbi muri Hoteli Château Le Marara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangiye iperereza ku birego by’imitangire mibi ya serivisi, bivugwa muri hoteli Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi.

Ibyo birego byatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga, n’abakiliya bitabiriye ubukwe bwabereye kuri iyo hoteli iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ni ibirego bagejeje ku buyobozi bw’iyo hoteli bijyanye n’imitangire mibi ya serivisi, uburangare ndetse no kwanga gusubiza amafaranga abakiliya ku bw’ibyabaye, bashinja hoteli ko ari amakosa yayo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, mu kiganiro yahaye The New Times yahamije ko binjiye muri iki kibazo ngo kivugutirwe umuti.

Yagize ati: “Turabizi, kandi turi gukusanya amakuru yose akenewe kugira ngo tumenye neza uko byagenze. Icyemezo cyose kizafatwa kizaba kijyanye n’amategeko n’amabwiriza agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umwe mu bitabiriye ubukwe, wavuze ko yari yaje gushyigikira mushiki we washyingiriwe muri iyo hoteli, yanditse kuri X ati: “Birababaje kubona ikigo cy’ubucuruzi cyanga kwemera amakosa yacyo. By’umwihariko nyuma yo gusaba kwishyurwa byose mbere y’ibirori no kwizeza serivisi zinoze. Icyaje gutangwa cyari kure cyane y’ibyo twari twijejwe.”

Abo bakiliya batanyuzwe n’imitangire ya serivisi bavuze ko bagejeje ibibazo byabo ku buyobozi bwa hoteli, harimo ibijyanye n’uburyo amafunguro yateguwe n’imitangire ya serivisi muri rusange, ariko bakirengagizwa.

Bavuze kandi ko byabaye ngombwa ko bikodeshereza generator (imashini itanga amashanyarazi) kubera ko batari kwiringira hoteli ngo ibagezeho amashanyarazi nyayo ahoraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gérard Muzungu, yavuze ko itsinda rya RDB riri gusuzuma ibyo birego ku bijyanye na serivisi mbi bivugwa kuri iyo hoteli, anavuga ko Akarere gategereje ibisubizo by’iryo perereza.

Ubuyobozi bwa hoteli n’umwavoka wayo ntibigeze bagira icyo bashaka kuvuga mu itangazamakuru, ariko bivugwa ko bagejeje ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashinja abo bavuga serivisi mbi n’abo bafatanyije ko banze kwishyura serivisi bahawe ahubwo bakajya ku mbuga nkoranyambaga basebya iyo hoteli.

Chateau Le Marara ni hoteli y’inynyeri eshanu iherereye mu Karere ka Karongi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top