Myugariro w’Umusenegal, Omar Gning yagejeje ikirego cye kuri FERWAFA arega ikipe ya Rayon Sports FC yananiwe kumuha ibyangombwa bimurekura, nubwo bari barumvikanye gutandukana mu mahoro.
Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu avuga ko impande zombi zari zemeranyije ko Rayon Sports izishyura Gning amafaranga angana na $7,500 yari asigaye ku masezerano y’ubwumvikane.
Gning avuga ko Rayon Sports yanze kumuha ibyangombwa bimwemerera gukomeza umwuga we mu yindi kipe.
Gning yahisemo kwitabaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo rimurenganure, asaba ko ahabwa ‘release letter’ nk’uko amategeko abiteganya igihe umukinnyi n’ikipe baba batandukanye ku bwumvikane.
Rayon Sports ntiyagira icyo itangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, dore ko ari ikirego cya kabiri muri iki cyumweru irezwe nyuma y’icya Muhire Kevin.